RFL
Kigali

Gospel yibarutse impanga "Hygette and Cynthia" zije gutera ikirenge mu cya Vestine na Dorcas - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/08/2024 10:20
1


Uko bwije n'uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano nshya. Ni muri urwo rwego abana b'impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza gushyira itafari ryabo ku iterambere ry'uyu muziki ufasha imitima ya benshi.



Itsinda rya Hygette na Cynthia, ni abana b'impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 17 gusa y'amavuko. Bavuka mu muryango w'abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri bitegura kwimukira mu mwaka wa kabiri w'ayisumbuye.

Gakuru muri izi mpanga, yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga, maze binjirira mu ndirimbo bise "Ni Wowe."

Mu kiganiro cyihariye, ufasha aba bana ari na we wabandikiye iyi ndirimbo witwa Ishimwe Claude yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: "Aba bana bavutse mu 2007 bakaba bakunda kuramya no guhimbaza Imana."

Yasobanuye ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya bashyize hanze, ari ubwo guhumuriza imitima y'abashavuye, ikaba yibutsa abantu ko bagomba kwizera kandi bakiringira Imana gusa.

Hygette na Cynthia, bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, bakaba basaba abantu bose kubashyigikira mu buryo bwose bareba indirimbo yabo ya mbere yamaze kugera ku muyoboro wabo wa YouTube.

Iyo uganiriye nabo, wumva ko ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n'itsinda ry'abana b'abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.

Itsinda rya Hygette And Cynthia ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 batangira bakunda kuririmba indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye. Muri uyu mwaka 2024 ni bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe” yasohokanye n'amashusho yayo.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.

Umubyeyi wabo [Nyina] uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango none babamuritse nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Aba baririmbyi babarizwa mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri bagiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.


Hygette na Cynthia ni itsinda rishya Gospel Nyarwanda yungutse


Ni abana b'impanga bakunda kuramya no guhimbaza Imana


Bafite imyaka 17 gusa ariko bafite intumbero yagutse


Bafatira urugero kuri Vestine na Dorcas


Aline Gahongayire ni icyitegererezo cyabo

Kanda hano wumve indirimbo nshya "Ni Wowe" ya Hygette na Cynthia








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bite 2 weeks ago
    Ariko nibazako batandika Hygette ahubwo ari Huguette.





Inyarwanda BACKGROUND