RFL
Kigali

Israel Mbonyi yahaye icyubahiro Judith Babirye mu gitaramo cy’akataraboneka i Kampala-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2024 10:01
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yanditse amateka avuguruye mu gitaramo cy’akataraboneka yakoreye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho yafashe umwanya wo guha icyubahiro Judith Babirye wamamaye mu ndirimbo ‘Yesu Beera Nange’.



Cyabaye igitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoreye muri kiriya gihugu, cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15.  Yagikoze abanjirijwe n’abandi bahanzi bo muri kiriya ndetse n’abavugabutumwa bakomeye, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

Yitaye ku kuririmba cyane indirimbo ze zamamaye mu rurumi rw’Ikinyarwanda, ndetse n’izo yahimbye mu rurimi rw’igiswahili. Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo nka ‘Ibihe’, ‘Nina Siri’, ‘Tugumane’, ‘Hari ubuzima’, ‘Nturi wenyine’, ‘Nk’umusirikare’ n’izindi.

Ibinyamakuruu byo muri Uganda, bivuga ko mu gitaramo hagati uyu muhanzi yafashe umwanya wo kuririmba indirimbo ‘Yesu Beera Nange’ ya Judith Babirye mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuhanzi ufite amateka akomeye mu muziki wa ‘Gospel’ mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Judith ari mu bahanzi bakoze ibihangano byatumye Uganda ivugwa cyane ku ruhando mpuzamahanga. Muri iki gihe, ni umuvugabutumwa mu itorero “New Life Deliverance Church", itorero riherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Kampala muri Uganda.

Hagati ya 2016-2021 yabaye Umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko ahagarariye Intara ya Buikwe. Uyu mugore afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubukerarugendo yakuye muri Makerere University.

Mu 2006 nibwo yakoze indirimbo yahinduye amateka y’ubuzima bwe yitwa ‘Yesu Beera Nange’ yacuranzwe igihe kinini ku bitangazamakuru by’imbere mu gihugu, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.

Ariko kandi yanasohoye indirimbo zirimo nka "Wambatira", "Omusaayi gwa Yesu", "Ekitibwa kyo Mukama", "Maama" n’izindi.  

Afite ku isoko Album enye zirimo ‘Beera Nange’ yasohoye mu 2006, mu 2007 yasohoye Album ‘Yesu Asobola’, mu 2008 ashyira hanze Album ‘Nzijukira’ ni mu gihe mu 2011 yasohoye Album ‘Wanjagala’.

Israel Mbonyi yaririmbye afatanyije n’abanya-Uganda n’abandi bitabiriye iki gitaramo. Ashingiye ku gisobanuro cy'izina rye, yumvikanishije ko Imana yamugize icyambu.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X, Israel Mbonyi yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe muri iki gitaramo cy’akataraboneka n’urwibutso kuri we. 


Nk’umusirikare niwe, utajya usubirinyuma- Ubwo Israel Mbonyi yaririmbaga indirimbo yitiriye Album ‘Nk’umusirikare’

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ‘Yesu Beera Nange’ mu rwego rwo kunamira umuhanzikazi Judith Babirye

Israel Mbonyi yanditse amateka avuguruye yuzuza ikibuga cya Crictek Oval Lugogo cyakira abantu barenga ibihumbi 50



  

Pastor Bugingo ndetse n’umugore we Suzan Makula ari mu bitabiriye iki gitaramo




Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Birungi Jowenah yahawe umwanya aririmba muri iki gitaramo



Pasiteri Imelda yabwirije muri iki gitaramo cya mbere Israel Mbonyi yakoreye muri Uganda 



Abarenga ibihumbi 15 bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi muri Uganda


Abacuranzi bafashije Israel Mbonyi ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye muri Lugogo Cricket 

Abaririmbyi b'abakobwa bafashije Israel Mbonyi mu gitaramo 


Judith wabaye umuhanzi ukomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba binyuze mu ndirimbo 'Yesu Beera Nange'































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND