Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre wamenye nka Kidum yongeye gushimangira ubuhangange bwe mu muziki mu gitaramo “Soirée Dancente” yakoze yizihiza ibitaramo birenga ijana amaze gukorera mu Rwanda, yizihira cyane abarimo Dj Pius, Jules Sentore, Ange&Pamella, Prince Kiiiz n’abandi bitabiriye igitaramo cye.
Yaherukaga
i Kigali muri Gicurasi 2023, ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23
Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, yagaragaje ko yari yaje gushyira akadomo ku rukumbuzi ibihumbi by’abantu
bari bamufitiye.
Kidum
ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini, ndetse yakoze indirimbo zikomeye
zakomeje izina rye. Iyo yivuga
yumvikanisha ko afite amazina benshi y'utubyiniriro (a.k.a) yagiye yiha cyangwa
ahabwa n'abantu binyuze mu bihe by'ubuzima n'iby'umuziki yanyuzemo.
Afatwa nk'umuntu uzi gutera urwenya, ariko kandi abenshi
bamuziho ubuhanga bijyanye n'indirimbo aririmba. Mbere y'uko agera i Kigali,
yakoze imyiteguro ari kumwe n'itsinda rye rya 'Boda Bada', ariko kandi agomba
gukora indi myitozo mbere y'uko ataramira abafana be.
Akigera
i Kigali, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yateguye iki gitaramo mu rwego
rwo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda. Yavuze ko imyaka irenga
40 ari mu muziki, yakoze indirimbo zakunzwe kandi zatanze ibyishimo ku
bihumbi by'abantu.
Yagize
ibihe byiza mu muziki, ku buryo nko mu bitaramo bye byo mu 2003 yari afite
umubare munini w'abantu bahoranaga inyota yo kumubona. Ariko kandi imyaka amaze
mu muziki, ituma ahora yitegura kuko abantu benshi bamaze kumubona igihe
kinini, bituma iyo yitegura 'ntajenjeka'.
Kidum
yivuga nk'umupfubuzi w'umuziki. Kandi avuga ko ashingiye ku buhanga n'ubumenyi
afite mu muziki no kugenzura ababa bamuhanze ijisho mu gitaramo, bituma amenya
uko yita kuri buri wese.
Mu
gihugu cya Kenya ahakorera ibitaramo byinshi. Ndetse, yagiye aca ibintu mu
bitaramo cyane, ubwo yabaga abyina ariko akanakora siporo zituma benshi
bamuhozaho ijisho.
Gusimbuka,
gukora siporo n'ibindi ni ibintu yaretse ubwo yari agejeje imyaka 40 kubera
abana be bagize impungenge. Kidum avuga ko kuramba mu muziki, yamenye kudakora
ibikabyo, ahubwo ashyira imbere akazi.
InyaRwanda
yafashe amafoto 100 agaragaza uko ibyamamare n’abandi bizihiwe muri iki
gitaramo cya Kidum i Kigali
Dj Pius ahoberana na Pamella wo mu itsinda rya Ange na Pamella
Patycope ari kumwe na Capo Billy- Bombi bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abahanzi Nyarwanda
Dj Pius aganira na Ange ubarizwa mu itsinda rya Ange na Pamella ubwo bari muri iki gitaramo
Ange ubarizwa mu itsinda rya 'Ange na Pamella' yari yizihiwe bikomeye muri iki gitaramo cya Kidum i Kigali
Dj Pius yifashishije telefoni ye yafashe amashusho mu rwego rwo kubika urwibutso yatahanye muri iki gitaramo
Umuhanzi akaba na Producer Igor Mabano ari kumwe na Prince Kiiid washinze Studio ya Hybrid
R.Judo Kabano washinze Positive Productions yafashije Stromae gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2015
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN, usanzwe ari umufana w'ikipe ya Gasogi United
Theo wagize uruhare mu guteza imbere abahanzi benshi, ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo
KIDUM YANDITSE AMATEKA AVUGURUYE MU MUZIKI WE YUZUZA CAMP KIGALI
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Kidum i Kigali
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO