Umuhanzi Nimbona Jean Pierre [Kidum Kibido] ufite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yataramiye abafana be muri Camp Kigali mu gitaramo “Soirée dansante” cyari kigamije kwishimira ibitaramo birenga 100 uyu muhanzi amaze gukorera mu Rwanda.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama, Kidum Kibido wari umaze iminsi ageze mu
Rwanda ndetse yitegura igitaramo, bataramiye abakunzi be baherereye mu Rwanda
ndetse anashyigikirwa n’Abarundi benshi batuye mu Rwanda.
Ni
igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali. Si ubwa mbere ahakoreye amateka, kuko mu 2022 binyuze mu gitaramo
cya Kigali Jazz Junction, yararirimbye ataha abantu bamwirahira bitewe
n’uburyohe yabasigiye.
Mu
masaha y’umugoroba, Dj Bisoso niwe wabanje gucurangira abitabiriye iki gitaramo
yisunze zimwe mu ndirimbo za Kidum ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye
ziganjemo izo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma
y’uko Dj Bisoso asusurukije abitabiriye, Shauku Band yamwakiriye ikomeza
gususurutsa abantu bifashishije indirimbo zakunzwe cyane hano mu Rwanda harimo
na zimwe za karahanyuze.
Baririmbye
indirimbo nka ‘When a women loves’ ya R-Kelly, ‘Longtime’ ya Amir, ‘Kuliko
Jana’ ya Sauti Sol, ‘Three Little Birds’ ya Bob Marley, ‘Lala Long’ ya Inner
Circle, ‘Nyirabisabo’ ya Kipeti, ‘Waaah’ ya Diamond, ‘Wanyeretse urukundo’ ya
Makanyaga Abdul n’izindi.
Mu
gihe kitarambiranye, Kidum Kibido yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi
be babarizwa muri Boda Boda ndetse aninjirira mu ndirimbo “Vimba Vimba” izwi na
buri wese haba umuto cyangwa ukuze.
Kidum
waraye avuze ko impamvu ituma ahora akunzwe n’abantu benshi ari uko atajya
akora inkuru zo gutwika, yabigaragaje muri iki gitaramo kuko yanyuzagamo agatuza
hanyuma abafana be bakiririmbira indirimbo ze hanyuma nawe akabatega amatwi
nk’umufana.
Mu
gukomeza kwigarurira amarangamutima y’abafana be, Kidum n’ababyinnyi be bageze
aho baryama hasi hanyuma bakomeza kuririmba no gucuranga baryamye hasi ari nako
buri wese amaranira kubareba.
Nyuma
yo kubona ko abantu bamwishimiye, Kidum n’ababyinnyi be bururutse hanyuma
basanganira abafana bakomeza kubyina bahuza urugwiro bajya hirya agaruka hino
ibyishimo ari byose.
Si
ibyo kandi, Kidum wagiye agaragaza ko ashyigikiye amahoro hagati y’ Burundi n’u
Rwanda, yongeye gushimangira ko ibi bihugu ari ibivandimwe bityo haba
Umunyarwanda cyangwa Umurundi bose ari abavandimwe.
Umwe
mu basore wari witwaje ibendera ry’u Burundi, yamusanganiye ku rubyiniro
ararimushyikiriza. Mu bihe bitandukanye, uyu muririmbyi yaririmbye afite
ibendera ry’u Burundi, ariko kandi yanyuzagamo agasaba abakunzi be bitwaje
iry’u Rwanda kurimuha.
Nyuma
yo kwibutsa ko u Rwanda n’u Burundi ari abavandimwe, yasabye ababyinnyi gakondo
bahagararira buri gihugu hanyuma begera imbere bajya ku rubyiniro bataramana
nawe mu mbyino gakondo.
Jules Sentore yatunguranye muri iki
gitaramo!
Nyuma
yo kubyina izi mbyino gakondo, Umuhanzi Sentore Jules yatunguranye mu gitaramo
aririmba indirimbo ze zitandukanye ndetse ahishura ko yiyeguriya umuziki nyuma
y’uko akozwe ku mutima n’indirimbo za Kidum Kibido.
Ku
rubyiniro, Jules yaririmbye indirimbo ‘Kumushaha’ ya Kidum agaragaza ubuhanga
bukomeye ubwo yayiririmbaga. Yavuze ko yinjiye mu muziki kubera indirimbo ziri
kuri Album ya mbere ya Kidum yakunze mu buryo bukomeye.
Uyu
muhanzi yavuze ko buri ndirimbo yose Kidum yaririmbye ayizi, kuko ariwe muhanzi
afatiraho urugero.
Mu
gihe cy’iminota irenga itanu yamaze ku rubyiniro, Kidum yagiye amwitegereza,
ndetse yanyuzagamo agashima ibikorwa bye, asoje yamushimiye cyane.
Mu
rwego rwo gufatana akaboko mu muziki, binyujijwe kuri screen yari imbere
y’abantu, hanyujijwemo ubutumire bw’igitaramo “Icyumba cy’Amategeko” cya
Riderman na Bulldog giteganyijwe none ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama muri
Camp Kigali.
Nyamara
n’ubwo nta bandi bahanzi benshi Kidum yari yatumiye, yagize kuva ku rubyiniro
nta muntu ushaka ko avaho ahubwo banyotewe no gukomeza gutaramana nawe cyane ko
ibihangano amaze gukora mu myaka 40 amaze mu muziki atabiririmba mu gitaramo
kimwe ngo abiheture.
Kidum
yavuye ku rubyiniro ahagana saa sita z’ijoro ashimirwa uko yataramiye abakunzi
be. Mu gitaramo hagati yagiye ashimira bamwe mu bantu baziranyi igihe kinini.
Yaririmbye indirimbo nka ‘Birakaze’ yakoranye na Alpha Rwirangira, Intimba y’urukundo,
‘Amasozi y’urukundo’, ‘Hakizimana’, ‘Ubushikiranganji’, ‘Vimba Vimba’ yakoranye
na 3Hills, ‘Yameneje’, ‘Nitafanya’ n’izindi zinyuranye.
Yanditse amateka avuguruye!
Ni
ubwa mbere Kidum akoze igitaramo nyuma y’uko asezeye abafana akagaruka ku
rubyiniro. Niko byagenze muri iki gitaramo.
Uyu
mugabo ubariza mu gihugu cya Kenya, yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze
zakunzwe mu bihe bitandukanye. Ahagana saa tanu z’ijoro yasezeye ku bakunzi be,
avuga ko igihe kigeze kugirango asoze igitaramo, niko byagenze kuko yavuye ku
rubyiniro.
Yamanutse
ageze muri ‘Back Stage’ abantu bavuza akaruru bavuga ko agiye adasoje, maze
agaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo 10.
Kidum yavuze ko yatunguwe n’urukundo yeretswe n’abanya-Kigali, byanatumye agaruka ku rubyiniro. Mu gihe cy’isaha irenga, yagiye mu bafana bafatanya kuririmba, arabasuhuza, abafata amafoto bari kumwe, yifashisha ababyinnyi be kubyina gakondo, ubundi ava ku rubyiniro avuga ko ibyo yari afite byose yabitanze.
Kidum yahawe ibendera ry'u Burundi, ashima urukundo yeretswe
Kidum yifashishije abaririmbyi babarizwa mu itsinda rya Boda Boda yashinze
Ifoto igaragaza Isaha Kidum yaserukanye muri iki gitaramo yakoreye muri Camp Kigali
Igor Mabano na Producer Prince Kiiiz mu bitabiriye igitaramo cya Kidum
Kidum yahamagaye ku rubyiniro abarimo Jules Sentore na Aimable Twahirwa
Kidum yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro ku buryo yagiye afata akanya akicara
Kidum azi guhuza n'abaririmbyi be, ku buryo iyo bigeze ku kubyina no gukora udukoryo bahuza
Kidum afite abacuranzi b'abahanga asanzwe akorana nabo mu bihe bitandukanye
Jules Sentore na Angel bari bizihiwe muri iki gitaramo cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 Kidum yakoreye i Kigali
Imbere y'ibihumbi by'abantu, Kidum yanditse amateka avuguruye mu muziki
Buri wese yabyinaga uko ashoboye muri iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali
Aimable Twahirwa [Uri iburyo], wafashije igihe kinini Kidum gukorera ibitaramo mu Rwanda yamushyigikiye no muri iki gitaramo
Itsinda rya Angel na Pamella ndetse na Dj Pius bizihiwe muri iki gitaramo cyihariye kuri Kidum
Itsinda rya Shauku Band ryacuranze mu gihe cy'isaha irenga bitaye ku ndirimbo zakunzwe cyane
Jules Sentore yizihiwe aririmba indirimbo 'Kumushaha' ya Kidum
Dj Bisoso usanzwe akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) yavanze umuziki biratinda
Uruganda rwa SKOL rwari rwateguye ibyo kunywa cyane cyane ikinyobwa cya Skol Malt
Umunyamakuru Kate Gustave wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo
Abasore babarizwa muri 'Tiger Gates' bacunga umutekano mu bitaramo nk'ibi bihuza ibyamamare
Abakobwa bo muri Kigali Protocol bakoze akazi muri iki gitaramo bakira abitabiriye
HASOBANUWE IMPAMVU KIDUM YATUMIWE KONGERA GUTARAMIRA I KIGALI
SHAUKU BAND YACURANZE IBANZIRIZA KIDUM KU RUBYINIRO MBERE Y'UKO ATARAMA
KATE GUSTAVE YAKOZE ISESENGURA KU BITARAMO BYINSHI BYA KIDUM YITABIRIYE
ANGE NA PAMELA BAVUZE KU RWIBUTSO BAFITE KU BITARAMO BYA KIDUM BITABIRIYE
">
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kidum muri Camp Kigali
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO