RFL
Kigali

Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RBA

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/08/2024 22:46
0


Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye none ku wa 23 Kanama 2024, Isheja Sandrine wari usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss FM yagizwe umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA.



Kuri uyu wa 23 Kanama 2024, Abaminisitiri  bakoze inama ya mbere kuva barahirira gutangira inshingano zabo muri manda nshya izageza mu mwaka wa 2029.  Iyi nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Muri iyi nama, Abaminisitiri bagejejweho imiterere y’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (Mpox) ndetse n’ingamba Guverinoma ikomeje gushyiraho mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yagize Madam Isheja Butera Sandrine umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Isheja Sandrine yari asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss FM.

Iyi nama yirukanye mu nshingano Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Zephanie Niyonkuru.

Sandrine Isheja usanzwe ukorera Kiss FM yahawe Inshingano n'Inama y'Abaminisitiri

Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA






 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND