RFL
Kigali

Yashyize irasohoka: Kenny K Shot na Titi Brown batunguranye muri ‘Sikosa’ ya Kevin Kade, The Ben na Element-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/08/2024 14:34
0


Indirimbo imaze iminsi avugisha abantu benshi mu mihanda, Richard Kevin Ngabo [Kevin Kade], Mugisha Benjamin [The Ben] na Fred Mugisha Robinson [Element Eleeeh], indirimbo yabo Sikosa yageze ku isoko.



Iminsi ishize ari myinshi ‘Sikosa’ ivugwaho byinshi aho byatangiye bivugwa ko umukire watanze amafaranga yo kuyikora Jimmy Muyumbu yaje guhanganira ku isoko na Karomba Gael [Coach Gael].

Ibi ariko mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yarabihakanye avuga ko yafashishije kuko yumvise  bafite umushinga mwiza nk’umuntu ukunda igihugu.

Bukeye hazamutse inkuru z’urukundo rwa Kevin Kade n’umunyamideli Jasinta Makwabe aho bagiye bagaragara mu bari kumwe yaba muri Tanzania n’i Kigali uyu akaba ari no mu bakobwa bagaragara muri iyi ndirimbo.

Hakomeje kandi hazamuka amakuru ko Coach Gael yitambitse isohoka ryayo kubera The Ben nyamara aba bombi baje gutigisa imyidagaduro bari kumwe banavuga ko biyunze.

Niko kandi Element wavugwagaho ko 1:55AM yamusabye kuyivamo cyangwa akiyushyura akayabo,yagaragaje ko rwose ntakabuza iyi ndirimbo izasohoka.

Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze yaragizwemo uruhare n’abantu benshi duhereye mu kuyandika yanditswe na  Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola.

Amshusho yayo atunganywa na Gad mu gihe imbyino zayobowe na Titi Brown.

KANDA HANO UREBE SIKOSA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND