Kenny Sol uri mu bahanzi barindwi bazazengurukana na EAP
mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika byatewe inkunga kandi na Primus? yagize icyo
avuga ku bimaze iminsi bivugwa.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kenny Sol yatangiye
agaruka ku ndirimbo ‘No One’ umuntu yavuga ko ari iya mbere akoze kuva yagera
muri 1:55AM, yakoranye na DJ Neptunez.
Ati "Indirimbo yakiriwe neza cyane narimaze iminsi
ntashyira hanze ibikorwa ariko ubu akazi katangiye."
Aboneraho kandi gushima DJ Neptunez bakoranye nyuma y'uko
bari bamaze iminsi baziranye.
Ati "Ndamushimira cyane ni umuntu mwiza kandi yaramfashije
cyane, we arabizi mpora mbimubwira cyane."
Yagarutse kandi ku cyatumye ibihangano bikiri bike ku va
yakwinjira muri 1:55AM.
Ati "Ni bishyashya ntabwo turatangira nyine kubishyira ku
isoko ariko icyo nakubwira nuko 1:55AM ariyo ndimo gukoramo."
Yongeraho ati "Kandi n’ibikorwa byatangiye gusohoka ni
nayo mpamvu twari twarihaye umwanya ngo tubashe gutegura cyane."
Kuba uyu munsi ari umuhanzi uri mu b’imbere unahurira ku
rubyiniro n'abo yahoze afana.
Ati "Ni ibintu biba bitangaje cyane murabizi ko nagiye
ndirimbira abahanzi [Backing] mu bitaramo bitandukanye ni iby’agaciro urumva
nyine aba ari ugutera imbere."
Yagarutse kandi ku mugore we, ati "Ni umuntu wanjye
tumaranye n’igihe kinini cyane, namushimira ko yanyibarukiye imfura."
Yikije kandi ku byishimo aterwa no kuba asigaye ari
umubyeyi.
Ati "Aba Papa bose barabizi ukuntu bimera ni iby’agaciro n’ibyishimo
nyine uba wumva ukumbuye mu rugo umunsi ku wundi, ni ukwaguka muri rusange."
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA KENNY SOL
Kenny Sol yagaragaje ko ari iby'agaciro kuba yarakoranye indirimbo na DJ Neptunez