RFL
Kigali

Harimo itike y'ibihumbi 900 Frw: Imikino 5 yagize amatike ahenze cyane kurusha indi mu Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/08/2024 13:18
0


Ikipe ya Rayon Sports niyo isanzwe izwiho kugira amatike ahenze ku mikino yakiriye ariko kuri ubu APR FC niyo iyoboye nyuma y'uko iherutse gushyira hanze itike igura ibihumbi 900 by'Amanyarwanda ku mukino bafitanye na Azam FC.



Kimwe mu bigaragaza agaciro umukino wahawe ni amafaranga abashaka kuwureba kuri Stade bishyura.

Ku mugabane w'Iburayi aho umupira w'amaguru wateye imbere ho usanga abafana bishyura amafaranga agira icyo afasha amakipe yabo ndetse bo abenshi bagura n'amatike y'umwaka wose w'imikino ku buryo buri wese aba aho agomba kwicara kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Rayon Sports nk'ikipe y'abafana ku mikino yakiriye ikomeye igerageza kubyaza amahirwe umusaruro ubundi ikishyuza amafaranga menshi. Muri 2018 ubwo yari yakiriye Enyimba FC mu mikino Nyafurika, itike ya menshi yari ibihumbi 30 Frw bikaba bwari ubwa mbere bibaye mu Rwanda.

Nyuma y'uko bigaragaye ko bishoboka mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2019 yaberaga mu Rwanda nabwo imikino ibiri ya ¼ yarebwaga n’uwishyuye ibihumbi 30 Frw ku bicara mu myanya y’abanyacyubahiro.

Rayon Sports ubwo yari yakiriye Bugesera FC mu Ukwakira 2019 nabwo itike ihenze yashyizwe ku bihumbi 30 Frw abantu bakomeza gukangarana.

Nubwo muri iyo myaka byari bimeze gutyo ariko uko iminsi yagiye ihita abantu barabyakiriye ndetse ahubwo n'amatike agenda agenda kurushaho.

Muri iyo nkuru tugiye kugaruka ku mikino 5 yagize amatike ahenze mu mateka y'umupira w'amaguru y'u Rwanda;

5. Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC muri 2022

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakiraga APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 11 Gicurasi 2022, kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, byari 5000 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande ari 10,000 Frw.

Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bishyuye ibihumbi 50 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zigasigara hanze, bishyuye ibihumbi 20 Frw. Aha bwari bwo bwa mbere itike y'umupira w'amaguru mu Rwanda iguzwe ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.

4.Umukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports muri 2022

Nyuma yuko Rayon Sports hari itike igurishije ibihumbi 50 Frw ku mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, APR FC nayo mu wo kwishyura niko yahise ibigenza.

Kureba uyu mukino byari ukwishyura 10,000Frw ahasanzwe (ariyo macye), 20,000Frw ahatwikiriye, 30,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 50,000Frw muri VVIP.

Usibye kuba APR FC yari yishyuje ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro ariko yari yanishyuje ibihumbi 10 Frw ahasanzwe bikaba ari ubwa mbere byari bibayeho mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

3. Umukino Rayon Sports yakiriyemo Al Hilal Benghazi

Umukino wo kwishyura w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mwaka ushize kuri Kigali Pelé Stadium, nawo uza mu mikino yagize amatike ahenze mu Rwanda.

Kuri uyu mukino, VVIP byari bihumbi 50 Frw, VIP abaguze mbere ari ibihumbi 25 Frw naho umunsi w’umukino ari ibihumbi 30 Frw, ahatwikiriye itike yari ibihumbi 10 Frw ku baguze mbere naho ku munsi w’umukino ari ibihumbi 15 Frw, ahasanzwe itike ari ibihumbi 5 Frw ku baguze mbere naho ku munsi w’umukino ari ibihumbi 8 Frw.

2. Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC muri 2022

Umukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC ni wo uza ku mwanya wa 2 mu mikino yagize amatike ahenze mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu mukino mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, byari 5000 Frw naho ku ahatwikiriye mu ruhande ari 10,000 Frw.

Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bisbyuye ibihumbi 100 Frw naho abicaye iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zikaba zari zasigaye hanze, bishyuye ibihumbi 30 Frw.

Ni ubwa mbere hari hishyujwe ibihumbi 100 by'Amanyarwanda ku mukino w'umupira w'amaguru mu Rwanda.

1. Umukino ikipe ya APR FC igiye kwakiramo Azam FC 

Kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro ni bwo ikipe ya APR FC iraba yakiriye Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

Mu mateka uyu mukino ni wo uzaba ufite itike ihenze mu Rwanda dore ko hari ahari kwishyurwa ibihumbi 900 by'amafaranga y'u Rwanda.

Ibiciro byo kuwinjiraho bigabanyije mu byiciro bitandatu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, aho hasi ari 1000 Frw, hejuru bikaba 2000 Frw.

VIP ni ibihumbi 10 Frw, VVIP ni ibihumbi 30 Frw. Hari kandi ibyiciro bishya, aho ikitwa ‘Executive Seat’ ari ibihumbi 100 Frw, mu gihe ‘Executive Box’ ari ibihumbi 900 Frw ku myanya 12 gusa.

Executive Box ni icyumba cy’Abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho ya rutura ndetse n'ibyo kurya no kunywa.


Umukino wa Rayon Sports na APR FC ni wo ukunze kuba uhenze mu Rwanda 

Umukino ikipe ya APR FC izakiramo Azam FC kuwa Gatandatu ni wo uzaba ugize itike ihenze mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND