RFL
Kigali

Ingoma ndundi yatunguranye muri Gen-z Comedy, The Ben na Rusine bagarukwaho- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2024 9:43
0


Abitabiriye Gen-Z Comedy Show yabaye mu ijoro rya tariki 22 Kanama 2024 muri Camp Kigali basusurukijwe n’umurishyo w’ingoma ndundi mu gitaramo cyaranzwe n’urwenya rwagarutse kuri The Ben, Aisha Inkindi, Rusine Patrick na Zaba Missedcall.



Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya abacyitabiriye basusurukijwe n’abanyarwenya barimo Dudu, Muhinde, Pilate, Clement, Pilote, Gakuba Family, Rumi, n’abandi.

Mu nkuru z’urwenya zagarutsweho muri iki gitaramo inyinshi zagarutse kuri The Ben na Kwizera Emelyne bari kuvugwa cyane muri iyi minsi nyuma yo guhurira i Musanze bakagaragara mu mashusho ataravuzweho rumwe.

Abanyarwenya barimo Rumi, Pilate, Rumi bagarutse ku mashusho ya The Ben na Emelyne bagaragaza uburyo uyu muhanzi yari yishimiye gukora mu rukenyerero rw’uyu mukobwa aho bamwe bavuga ko yakorakoye uyu mukobwa.

Uwitwa Dudu yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbonye The Ben yishimye bigeze kuri ruriya rwengo (akabivuga yerekana uko intoki ze zari zimeze), ubu ikibabaje nsigaye njya guhobera umukobwa namukora mu rukenyerero akikanga.”

Muhinde yagarutse kuri Rusine agaragaza uko yari ameze umunsi atera ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore. Aha yagize ati "Rusine ntazababeshye ngo yateye ivi yaritera ate iriya nda yabyemeye, ubwo se ari we n'umugore we ni nde utwite."

Clapton Kibonge na Zaba Missedcall bahamagawe ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu rwenya rwagarutse kuri Zabba bamubaza uko urugendo rwe rwo kujya i Dubai rwagenze.

Ingoma ndundi zatunguranye muri iki gitaramo!

Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati, Himbaza Club yatunguranye yinjirana umurishyo w’ingoma ndundi mu mbyino n’indirimbo zatunguye benshi. Zimwe mu ndirimbo binjiranye zirimo: "Ab'iwacu muraho", "Sinagenda ntashimye", n’izindi.

Nyuma yo kwakira umuhanzi Kidum mu gace ka Meet Me Tonight iki gitaramo cyasojwe n’umunyarwenya Pilate wakoze agashya azana n’ikipe y’abasore benshi bamuherekeje abagereranya n’ikipe y’umupira w’amaguru.

Aba basore mu rwenya bakoze bagarutse ku bantu batandukanye barimo Inkindi Aisha  bavuga uburyo aherutse kwita abantu bamwe 'amagweja' ndetse na 'kasuk'u bagaruka ku mubyibuho we, n’abandi.

Himbaza Club yigaragaje muri iki gitaramo, ni itsinda ry’abasore b’abakaraza n'ababyinnyi b’abanyempano bakomoka mu Burundi ariko bakaba bakorera ibikorwa byabo mu Rwanda guhera mu 2015.

Aba basore bafite umwihariko wo gutaramira abantu bikoreye ingoma zipima ibiro 50 ku mutwe, babyina, basimbuka ku rwego rutangaza buri wese kandi banaririmba.

Aba basore bizera ko impano zose zitangwa n’Imana kandi Imana yifuza ko izo mpano yashyize mu bantu bayo ibona bari kuzikoresha nk’uko bikwiye. Abakaraza bihuje n’ababyinnyi bakora icyiswe ‘Club Himbaza’ izwiho gutanga ibyishimo bisendereye.

Mu 2019, iri tsinda ryabashije kugera ku musozo w’amarushanwa ya East Africa’s Got Talent yabereye i Nairobi muri Kenya. Aba basore kandi, bigaragaje cyane mu gitaramo ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ Josh Ishimwe yakoreye muri Camp Kigali ku ya 20 Kanama 2023.


Imyiyereko y'ingoma ndundi yaciye ibintu muri iki gitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy, bishimirwa na benshi


Abanyarwenya bagerageje gutera urwenya bisunze ingingo zinyuranye batembagaza benshi


Himbaza Club yatunguranye muri iki gitaramo mu rwego rwo guha ikaze Kidum wamamaye mu Burundi

Umunyarwenya Dudu yisunze ibivugwa cyane muri iki gihe, atembagaza benshi


Umunyarwenya Clement ugezweho muri iki gihe, yongeye kwemeza benshi


Rusine witegura kurushinga, ndetse na The Ben wagarutsweho kubera gukurura 'ishanga' babaye igitaramo muri Gen-Z Comedy










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND