RFL
Kigali

SKOL yafashije abakunzi bayo gusabana na Bull Dogg na Riderman, Bushali aratungurana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2024 23:49
0


Uruganda rwa SKOL rwongeye gutanga ibyishimo ku bakunzi b'ibinyobwa byarwo, nyuma y'uko rubafashije gusabana na Riderman na Bull Dogg.



Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, binyuze mu birori by'umusangiro bizwi nka "Meet and Greet".

Byabereye kuri Kimi's Bar ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Byateguwe mu gihe Riderman na Bull Dogg bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo "Icyumba cy'amategeko' kizabera muri Camp Kigali.

Ni ibirori byahuje abakunzi ba Skol, ndetse umuhanzi Kidum, umuraperi Bushali, umuhanzi akaba n'umunyamakuru MC Tino ni bamwe mu bantu bazwi bitabiriye ibi birori..

SkOL niyo muterankunga Mukuru w'iki gitaramo, ndetse igaragaza ko binyuze mu kinyobwa cya 'Skol Malt' nta muntu uzicwa n'inyota muri iki gitaramo kizanaririmbamo Bushi, Ish Kevin, Kenny K Shot, Bruce the 1st, Tuff Gang n'abandi.

Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda ko bashimishijwe no kuba baratewe inkunga na SKOL, ariko kandi si ibintu bishya kuri uru ruganda, kubera ko mu bihe bitandukanye rwateye inkunga ibitaramo byubakiye kuri Hip Hop.

Yavuze ko azi ibitaramo byinshi by'abaraperi byatewe inkunga na SKOL, birimo n'ibyo nawe yaririmbyemo byabereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Cinema' avuga ko "byanyeretse ko SKOL ishobora kuba ari umuterankunga mwiza umuntu yakwifashisha mu gihe nk'iki."

Yavuze ko SKOL yumvise igitekerezo cy'igitaramo cyabo yiyemeza kubashyigikira, nyamara hari izindi kompanyi na sosiyete bari begereye ariko ntibabashyigikira.  

Ati "Bo bumva igitekerezo, bumva abahanzi cyane muri iki gihe mu bintu bijyanye n'umuziki ntabwo navuga kurusha izindi kompanyi ariko barabyumva cyane vuba, kuko ntabwo ariho tuba twarakomanze honyine, wenda mu bijyanye n'ibyo kunywa ni hamwe mu ho twakomanze babyumva vuba cyane. Reka mboneraho no kubashimira cyane."


Riderman na Bull Dogg basabanye n'abakunzi babo mu birori byiswe 'Meet and Greet'


Bushali yasanganiye bagenzi be muri ibi birori bitegura igitaramo 'Meet and Meet"


Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ibi birori 


SkOL yateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt 


Umuraperi Siti True Karigombe utegerejwe mu gitaramo 'icyumba cy'amategeko' 




Amafoto: Dox Visual 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND