RFL
Kigali

Ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival bigiye kubera mu Turere 8

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/08/2024 1:31
0


Kuri uyu wa 22 Kanama 2024 ni bwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku bitaramo by’uruhererekane bya MTN Iwacu na Muzika Festival.



Ibi bitaramo bizabera mu Turere 8, bikaba bizaririmbamo abahanzi bakunzwe bagera ku 7 barimo Bruce Melodie.

Uyu mugabo hari ibibazo yagiye abazwa, muri ibyo harimo ikigaruka ku kuba abahanzi batabasha kwitegurira ibitaramo mu Ntara.

Bruce Melodie ati: ”Ni nk'uko na we utakwikamera, buri muntu wese agira uruhande abasha gukoreramo.”

Aha yagarukaga ku kuba hari abazi gutegura ibitaramo nka East African Promoters bashobora kunganira abahanzi bakabafasha kugera ku bafana babo.

Ku ngingo kandi yerekeranye no kuba ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika bizahurira n’ibyo afite muri Canada.

Yatanze icyizere ko azaba ahari gusa ntiyabasha gusobanura niba ibyo kujya muri Canada bitagikunze.

Yabajijwe uko yakiriye ukwiyunga kwa The Ben na Coach Gael, Bruce Melodie ati”Kuko batazaza muri Iwacu na Muzika tuzabivuge ubundi ntabyo nakiriye.”

Bruce Melodie usanzwe ari Brand Ambassador w’ikinyobwa cya  Primus, nk'uko byagarutsweho abakunzi be bazagira n’umwanya wo kwishimana na we mu tubari tuzagenda duhiga utundi muri buri turere ibi bitaramo bizageramo.

Ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika kandi byatewe inkunga na Primus, bizaririmbamo abahanzi Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Danny na None na Ruti Joel.Bruce Melodie uri mu bahanzi bazatarama mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika yagowe no gusobanura uko azabihuza n'ibyo afite muri Canada gusa asezeranya abamukunda ko azaba ari mu RwandaMushyoma Joseph yatangaje bahisemo ko iri serukiramuco riba iryo mu Ntara enye z'igihugu ariko hari ibindi bikorwa bateganyirije abanyarwanda Ubuyobozi bwa MTN bwatangaje ko bwanyuzwe no kugirana imikoranire y'imyaka itanu na EAP y'ibi bitaramo bizenguruka igihugu Ubuyobozi bwa Primus bavuze ko bwiteguye kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'iki kinyobwa kandi ko abagikunda bazagira amahirwe yo guhura na Bruce Melodie muri izo Ntara mu buryo bwihariye bigizwemo uruhare n'iki kinyobwa Abahanzi bose batangaje ko biteguye gutanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi babo baherereye mu bice bitandukanye by'igihugu bashimira EAP ikomeza kubaha umwanya n'abafatanyabikorwa bayo aribo MTN na Primus 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND