Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yatangaje ko indirimbo “Ndotsa” yahuriyemo na Dj Pius na Platini P bayitekerejeho ubwo bari mu bikorwa byo kuririmba mu kwamamaza Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi.
Ni ubwa mbere aba bombi
bahuriye mu ndirimbo imwe. Ariko kandi bombi bamaze imyaka irenga 10 mu muziki
bibaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora indirimbo batekereza ku kuntu abafana n’abakunzi
b’umuziki bazayakira muri rusange.
Iri ku muyoboro wa
Youtube wa Dj Pius kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024. Ni nyuma y’uko
uyu muhanzi amaze iminsi mu bitaramo byageze mu bihugu bitandukanye cyane cyane
byo mu Burayi n’ahandi, agamije kwagura imbago z’umuziki we.
Yubakiye ku butumwa bw’abagabo
batatu barwanira umukobwa umwe- Aho buri umwe aba aninura mugenzi we, abwira
umukobwa ko ari we akwiye imbere ye. Ni indirimbo kandi, Platini agaragazamo
uburyohe bw’uburyo asanzwe abyina n’itsinda baba bari kumwe n’ibindi.
Ibitekerezo biherekeje
iyi ndirimbo, bigaragaza ko buri mufana afite igitero cy’indirimbo yakunze
bitewe n’uko umuhanzi yaririmbye.
Uncle Austin avuga ko
gukorana indirimbo na bagenzi be ari igisobanuro cyo gushimangira ubumwe
bukenewe mu bahanzi. Yibuka ko batekereje kuyikora ubwo bari mu bikorwa
byo kuririmba hamamazwa abakandida-Depite b'umuryango FPR- Inkotanyi.
Mu kiganiro na Televiziyo
Rwanda ati "Uzi aho iyi ndirimbo yavuye. Twari tuvuye kuririmba mu matora
y'Abadepite, noneho icyo gihe Platini aravuga ati ariko kubera iki tutarakorana indirimbo? Pius aravuga ati tugomba
kuyikora."
Uyu muhanzi avuga ko bucyeye bwaho yatekereje gushyira mu bikorwa igitekerezo bari bagejejweho na mugenzi wabo, ahitamo ko bose batagendera muri 'Bisi' ahubwo bajya mu modoka bitwaye 'kugirango tugira ibyo bwiyumviro turi kumwe'.
Ati "Bo ntibigeza bamenya impamvu nakoze biriya. Naravugaga nti ntitugendera mu modoka imwe turi kumva imiziki turahita tugira igitekerezo cy'indirimbo twakora."
Yavuze ko bagiye bumva
indirimbo nyinshi ariko bose bahuriza ku njyana y'indirimbo bise 'Ndotsa'. Muri
ayo masaha, avuga ko bahise bavugisha Producer acura neza injyana yayo, hanyuma
'duhita tujya muri studio'.
Yunganiwe na Dj Pius
wavuze ko iyi ndirimbo bayikoze batitaye ku kintu kizavamo. Ati "Ikintu
twakoze ni uko twakoze umuziki tutitaye ngo hazavamo iki? Reka dukore umuziki, noneho
tubikorane urukundo n'umutima mwiza, uvuge uti uyu ni umuhanzi mugenzi wanjye ngomba
gukora nk'uko nikorera. Atari ukuvuga ngo niba uguhurira mu ndirimbo
yarabinsabye, ubwo ni iye...."
Austin yavuze ko iyo
abahanzi bahuza kandi bagirana ubushuti budasanzwe ari bwo bushibukamo ikorwa
ry'indirimbo zirengeje imwe. Atanga urugero, akavuga ko ibi ari byo byafashije Eminem
gukorana na Rihanna indirimbo zirenze imwe.
Yavuze ko indirimbo
nyinshi yahuriyemo n'abahanzi bagenzi be zagiye zibaho mu buryo butangurane,
ahanini bitewe n'ibihe babaga barimo. Yatanze urugero ku ndirimbo yakoranye na
Meddy, ndetse hari indirimbo zigera kuri eshanu afitanye na The Ben
zitarasohoka
Austin anavuga ko hari
indirimbo yahuriyemo na Juno Kizigenza mu buryo butunguranye, kuko bari mu
biganiro kandi yayimwumvishije igihe gito ahita asaba ko yaririmbamo.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer YeweeH, n’aho amahsusho yafashwe kandi atunganywa na Serge Girishya.
Ni mu gihe umubyinnyi Titi Brown uri mu bagezweho muri iki
gihe, ari mu bagaragara muri iyi ndirimbo.
Uncle Austin yatangaje ko
ubwo bari mu bihe byo kuririmba mu bikorwa by'Abadepite ari bwo bagize
igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Ndotsa'
Dj Pius yavuze ko
abahanzi bakwiye gushyira hamwe, kandi bakorana indirimbo buri umwe akabigira
ibye
Platini yaririmbye muri
iyi ndirimbo, ndetse agaragaramo abyina n'itsinda ry'abasore n'inkumi
Aba bombi baririmbaga ku
mukobwa umwe, buri wese agerageza kumurwanira ashaka kumwegukana
Nadia usanzwe ari umukinnyi wa filime niwe mukinnyi w'imena wifashishijwe muri iyi ndirimbo 'Ndotsa'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDOTSA' YA PIUS, UNCLE AUSTIN NA PLATINI
TANGA IGITECYEREZO