Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdllah yasuye kandi agirana ibiganiro n'abahanzi Riderman na Bull Dogg mu gihe bari mu myiteguro yabo ya nyuma yo gukora igitaramo cyo kumurika Album bise "Icyumba cy'amategeko" iriho indirimbo esheshatu zanogeye abantu benshi.
Utumatwishima yabasuye
kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, mu rugendo rwari runagamije gusura
ikigo gitegura ibitaramo cya Ma Africa cyabashije aba bahanzi kuba bagiye
gukora igitaramo cyabo kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Riderman na Bull Dogg
bamaze amezi abiri bari mu myiteguro y'iki gitaramo, aho bari gukorana n'itsinda
rya Shauku Band rizafasha mu miririmbire ku rubyiniro imbere y'abantu.
Minisitiri Utumatwishima
yashimye Riderman na Bull Dogg ku bw'igitekerezo bagize cyo gushyira hamwe,
abifuriza kuzakora igitaramo cyiza kandi gisukuye.
Yashimiye ikigo MA Africa
gikomeje gushora imari mu buhanzi ndetse bagahanga imirimo mu rubyiruko ruri mu
cyiciro cy'ubuhanzi.
Riderman, Bull Dogg na
Dany Zibera Mironko uyobora MA Africa bashimiye Minisitiri Utumatwishima kuba
yabasuye bamwizeza kuzakora igitaramo cyiza kandi bazakomeza gufatanya n'abandi
mu iterambere ry'ubuhanzi mu Rwanda.
Bull Dogg yabwiye
Minisitiri Utumatwishima ko binyuze muri iki gitaramo bazakora ibikorwa
bizatuma abakiri bato babafatiraho urugero bakomeza kugira umuhate wo gutera
ikirenge mu cyabo.
Bull Dogg ati "Nta
kosa dushaka kugira mu bintu byacu. Njye na Riderman turi abaraperi ba cyera
kandi bakuru, tugomba kubera ikitegererezo ba bandi batureba kandi bari
kuzamuka cyangwa bari kubizamo. Turanabatumira nyine muzahagera."
Ni mu gihe Riderman
yasezeranyije Minisitiri Utumatwishima ko "tutazarengera ngo tugire ibyo dukora
bidakwiye, tukanabasezeranya y'uko tuzubahiriza amasaha nk'uko mwabidusabye. Turabashimira
cyane."
Riderman na Bull Dogg
bazahurira ku rubyiniro n’abaraperi barimo Siti True Karigombe, Ish Kevin,
B-Threy, Tuff Gangs, Kenny K Shot, Bruce The 1st n’abandi.
Ni ubwa mbere bombi
bagiye gukora igitaramo bahuriyemo mu myaka irenga 18 ishize Riderman ari mu
muziki n’imyaka 15 ishize Bull Dogg ari mu muziki.
Basobanura iki gitaramo
nk’idasanzwe kuri bo! Kuko ubwo bakoraga Album ‘Icyumba cy’amategeko’
batatekerezaga igitaramo cyo kuyimurika, ahubwo bashingiye ku bitekerezo
bakiriye bw’abafana b’abakunzi b’umuziki bategura iki gitaramo.
Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko bageze kuri 99% bitegura iki gitaramo, igisigaye ari uko umunsi ugera bagataramana n’abakunzi babo.
Minisitiri Utumatwishima
yasuye ikigo gifasha kikanategura ibitaramo by’abahanzi cyitwa MA Africa
Utumatwishima yaganiriye
na Riderman na Bull Dogg mu gihe bari kwitegura igitaramo cyabo
Riderman na Bull Dogg
bijejeje Minisitiri Utumatwishima kuzakora igitaramo cyiza
Bull Dogg yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko bazakora igitaramo kizatuma abakiri bato bakomeza kubafatiraho urugero
Bull Dogg na Riderman bagaragaza ko biteguye kuzakora igitaramo cy'akataraboneka
Bull Dogg na Riderman baherutse gutangaza ko bakozwe ku mutima no kuba SKOL yarabashyigikiye muri iki gitaramo
BULL DOGG BATANGAJE KO BINYUZE MURI TUFF GANG BITEGUYE KUZATANGA IBYISHIMO
RIDERMAN YAVUZE KO BAGEZE KURI 99 BITEGURA IKI GITARAMO CYUBAKIYE KURI HIP HOP
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA B-THREY UZARIRIMBA MURI IKI GITARAMO
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO' YA RIDERMAN NA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO