Tariki 22 Kanama ni umunsi wa magana abiri na mirongo itatu n’itanu, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Fabrice.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1642: Mu Bwongereza
habaye intambara ya mbere yahuje amoko yabarizwaga muri iki gihugu
1775: George III, umwami
w’u Bwongereza yatangaje ko intara za Amerika bari barigaruriye zatangiye
kwigaragambya
1827:
José de La Mar yabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Peru.
1848:
Leta ya New Mexico yongewe ku zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1864: Hasinywe
amasezerano ya mbere i Geneve, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare “Croix
Rouge” uvuga kuvura imbabare nta kwita ku nkomoko yazo.
1902:
Hatangiye gukorwa imodoka z’ubwoko bwa Cadillac zizwiho kuba ari zimwe mu
zihenze cyane.
Cadillac ni iy’uruganda
rwa General Motors rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1910 : U Buyapani
bwigaruriye Koreya yari ikiri igihugu kimwe.
1914:
Mu ntambara ya mbere y’isi yose, u Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage byatangiye
gukozanyaho.
1926:
Bwa mbere muri Afurika y’Epfo havumbuwe zahabu.
1932:
BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye isuzuma rya mbere ku ikoreshwa
rya televiziyo.
1942:
Mu ntambara ya kabiri y’isi yose igihugu cya Brazil cyatangaje ko kigiye kugaba
ibitero ku Budage n’u Butaliyani.
1944:
Igihugu cya Canada cyibasiwe n’umutingito ukomeye mu mateka yacyo uzwi nka Queen
Charlotte Earthquake wari ku gipimo kiri hagati y’umunani n’icyenda ugendeye ku
bipimo bya Richter.
1950:
Althea Gibson yabaye umwirabura wa mbere washoboye kwitabira amarushanwa
mpuzamahanga y’umukino wa Tennis.
1968:
Papa Paul VI yageze mu gihugu cya Colombia mu Mujyi wa Bogota, uru ni rwo
rugendo rwa mbere umupapa wa Kiliziya Gatolika yagiriye mu bihugu byo mu
Majyepfo y’umugabane w’Amerika bizwi cyane nka Latin America cyangwa se
Amérique Latine.
2006:
Indege ya kompanyi y’Abarusiya yitwa Pulkovo Aviation Enterprise yakoreye
impanuka ikomeye hafi y’umupaka w’u Burusiya, mu Burasirazuba bwa Ukraine
ihitana abantu 170.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1984:
Lawrence Quaye, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Ghana.
1985:
Joshua Samuel Fatu, umusifuzi wo muri Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1241: Papa Grégoire IX
wavutse mu 1145
1280: Papa Nicolas III
1350: Philippe VI, umwami
w’u Bufaransa
1958: Roger Martin du
Gard, Umwanditsi w’Umufaransa wahaye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu
mwaka wa 1937
1978: Jomo
Kenyatta, wayoboye igihugu cya Kenya.
Uyu mugabo yabaye minisitiri w’intebe kuva mu mwaka w’1963 kugera mu 1964, nyuma yabaye Perezida kuigera mu mwaka w’1978 ari nawo yatabarukiyemo.
Ni umunyabigwi ukomeye mu
mateka y’igihugu cya Kenya, aho afite byinshi yitiriwe mu rwego rwo kumuha
icyubahiro birimo za Kaminuza nka Jomo Kenyatta University of Agriculture and
Technology, ikibuga mpuzamahanga cy’indege Jomo Kenyatta International Airport,
imihanda n’ibibuga by’imipira binyuranye.
Igihugu cya Kenya cyari
cyarashyizeho itariki yo kumwibuka ya 20 Ukwakira buri mwaka mu rwego rwo
kumuha icyubahiro, nyuma mu mwaka wa 2010 itegeko nshinga ryasimbuje uyu munsi
uhinduka uwa Mashujaa (intwari) ari wo munsi wibukwaho intwari muri iki gihugu.
2010: Stjepan Bobek, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu cyahoze ari Yugoslavia.
TANGA IGITECYEREZO