Umwami wo kwerekana imikino mu Rwanda, StarTimes yagaragaje bimwe mu byiza ifitiye abakiriya bayo muri uyu mwaka harimo kongera ubwiza bw'amashusho yerekanwaga, kongera umubare w'imikino yerekanwa n'ibindi byinshi.
Kuri uyu wa Gatatu,
Sosiyete ya StarTimes imaze kuba ubukombe mu rw’imisozi 1,000 yakoze ikiganiro
n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’umwaka w’imikino mu Rwanda ndetse n’udushya
dutegereje abakiriya ba StarTimes.
Nk’uko mu mwaka ushize
byagenze, StarTimes irakataje mu kwereka abanyarwanda imikino yose ikomeye yo
muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kandi ku giciro gito cyane.
Mu gihe turi ku munsi wa
mbere wa shampiyona, StarTimes yiyemeje kongera umubare w’imikino berekanye mu
mwaka w’imikino ushize ndetse no kongera ubwiza bw’amashusho yerekanwaga.
Si mu Rwanda gusa,
StarTimes yongereye umubare w’imikino berekana muri shampiyona ya Espagne
ndetse na Shampiyona yo mu Budage n’ubundi bari basanzwe berekana.
Imwe mu mikino mpuzamahanga yo kwerekana kuri StarTimes itari umupira w'amaguru, harimo FIBA, NBA n'indi mikino ya Basketball yose wasanga kuri shene ya ESPN, hakaza shene ya Sport Life yerekana shampiyona yo muri Saudi Arabia kwa Neymar na Cristiano Ronaldo.
Uwari uhagarariye Rwanda
Premier League muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Desire Niyitanga yavuze ko bagiranye
amasezerano na StarTimes yo kwerekana imikino yo mu Rwanda mu myaka itanu
hakaba haciyeho umwaka umwe gusa.
Mu mafaranga StarTimes
yishyura kugira no yemererwe kwerekana imikino y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,
20% ahabwa Federation, andi 20% agahabwa Rwanda Premier League mu gihe andi
asigaye agabanwa n’amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uwari uhagarariye Rwanda
Premier League, Desire Niyitanga yatangaje ko kubera imikino myinshi ibera igihe kimwe bikaba
byagorana ko yose yerekanwa kuri StarTimes, batangiye ibiganiro na StarTimes y’uko
bashobora kubaha uburenganzira bwo kuyerekana mu bundi buryo busanzwe harimo
imiyoboro nka YouTube.
Bitari ibyo gusa, StarTimes yongereye ubwiza bw'amashusho yerekanwaga aho bwagizwe Full HD bitandukanye n'uko mu minsi yatambutse abantu bajyaga binubira ubwiza bw'amashusho yerekanwaga.
StarTimes yasobanuye udushya yazaniye abakiriya bayo by'umwihariko abakunzi b'imikino
Abayobozi ba StarTimes batangaje ko bafite byinshi bahishiye abakiriya ba StarTimes
Rwanda Premier League yari ihagarariwe muri iki kiganiro n'itangazamakuru
Shampiyona ya Espagne ikinamo abakinnyi bakomeye ku Isi nka Mbappe na Lewandowski izajya ica kuri StarTimes
Kanda Hano urebe amafoto menshi
Amafoto: Dox / InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO