RFL
Kigali

Byinshi ku 'Ishanga' ryatumye The Ben ahinduka iciro ry'imigani

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/08/2024 15:34
0


Magingo aya ijambo rikomeje kugaruka mu mitwe y'abanyarwanda benshi kandi rikaba ryaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ni 'Ishanga'. Ibi byose byatewe n'ubusobanuro bwatanzwe n'umukobwa witwa Emelyne uherutse kwifotozanya na The Ben, maze amashusho yabo agaca ibintu.



Ku bakurikira imyidagaduro cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye amashusho amaze iminsi arikoroza hirya no hino y'umuhanzi The Ben ari kwifotozanya n'umukobwa witwa Emelyne. Impamvu nyamukuru yatumye aya mashusho agarukwaho cyane ni uko uyu muhanzi usanzwe afite umugore, yagaragaye akurura akenda k'imbere k'uyu mukobwa.

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bati: ''Ni gute umuhanzi The Ben wubatse atinyuka gukorakora umukobwa kugeza n'ubwo amukuruye ikariso?'' Abandi bati "Ni agatwiko kamenyerewe mu bahanzi" ndetse ko bishoboka ko baba babikoze babyumvikanyeho.

Nubwo abantu benshi bari bavuze amagambo menshi kuri aya mashusho, Emelyne nyirubwite wavugwagaho kuba yavogerewe na The Ben, yashyize agira icyo abivugaho, gusa igisubizo cye cyasamiwe hejuru. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi aho yahakanye ibiri kuvugwa maze akavuga ko The Ben atigeze akurura ikariso ye nk'uko benshi babivuga.

Yagize ati: ''Nari niyambariye Ishanga akozeho yumva ikintu kibyimbye ahita ambwira ngo 'Utambwira ko nawe wambara  bya bintu by'abapfumu', ndamubwira nti 'wabaye uretse gato bakadufotora'. Nyuma yo kudufotora mubwira ko ari Ishanga''.

Kuva Emelyne yavuga ko icyo The Ben yakozeho ari Ishanga yari yambaye ku nda, abantu benshi babitangariye. Uraranganyije amaso hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga Ishanga ryabaye Ishanga! Bamwe baribaza imvano yaryo mu gihe hari n'abari baryumvise bwa mbere.

Muri iyi nkuru, turibanda ku mvano y'Ishanga aho ryaturutse, ubusobanuro bwaryo ndetse n'impamvu abakobwa benshi baharaye kuryambara muri iyi minsi.

Ishanga abakobwa n’abagore bambara ku nda ryitwa ‘Waist beads’ mu ndimi z’amahanga ni umuco w’abanyafurika bambara nk’imitako. Ishanga riba rikoze mu masaro, mu dusaro tw’amabara atandukanye cyangwa se diyama kimwe n'uko hari udukoze nk’ishene isanzwe.

Hari impamvu zitandukanye ishanga ryambarwa kandi hari ubusobanuro bwaryo butandukanye bitewe n’igihugu uturukamo n'uko wowe ubyumva, ariko aho uva ukagera ishanga ryambarwa n’igitsina gore gusa ntaho uzabona umugabo waryambaye ndetse bose baryambara ku nda.

Impamvu Ishanga ryambarwa, hari uryambara kugira ngo abashe gupima niba yananutse cyangwa yabyibushye. Iyo wabyibushye, iri shanga rirazamuka ku nda hejuru cyangwa se rikagufata cyane cyangwa rigaturika. Iyo wananutse, riramanuka rikagera ku mayunguyungu.

Mu bindi bihugu aho iri Shanga ryambarwa nk’umuco usanga rijyanye n’umugore cyangwa umukobwa n’imyororokere ye.

Mu gihugu cya Ghana usanga umwana w’umukobwa bamwambika Ishanga ku nda mu muhango wo kumwita izina agakomeza kuryambara no mu gukura kwe.

Mu bindi bihugu cyane cyane byo mu Burengerazuba bwa Afurika, umubyeyi yambika umukobwa we Ishanga ku nda akijya mu mihango bwa mbere.

Gukura, Ishanga wambaye rikanga kugukwira, nabyo bifatwa nko kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi.

Bamwe bavuga ko hari Ishanga abashaka gusama bambara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo babashe gusama. Hari n’Ishanga abagore batwite bambara ngo rigafasha mu kurinda umubyeyi n’umwana yaba atwite.

Abandi bambara Ishanga ku nda kugira ngo babashe gusa neza kimwe n'uko wakwambara amaherena n’ibikomo.

Hari n'abandi bambara Ishanga ku nda kugira ngo bige kwicara neza kuko iyo uryambaye ukicara uhese ibitugu riragufata cyane ku nda ukababara, maze ukicara udahese ibitugu. Mbese bigufasha kumenyera kwicara udahese ibitugu.

Kubera ukuntu Ishanga ryacirwao ku nda ari ikintu cy’umuntu ku giti cye, hari n’abaryambara ntubashe kumenya ko aryambaye, rero ni yo mpamvu buri wese agira uko arisobanura ku giti cye.

Hari ubwoko bw'Ishanga buba bukoze mu masaro ari nabwo benshi bakunze kwambara inaha

Hari n'abambara Ishanga ryanditseho amazina yabo

Ishanga rikomeje kurikoroza kwa The Ben 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND