Umuhanzi Nimbona Jean Pierre wamenye nka Kidum yumvikanishije ko binyuze muri Dipolomasi afite icyizere cy'uko umubano w'u Rwanda n'u Burundi uzarushaho kuba mwiza, ashingiye ku kuba Abanyarwanda barakomeje kujyayo kandi na sosiyete ya RwandAir igakomeza gukorerayo ingendo.
Mu ijambo rye ryo gusoza
umwaka wa 2023, Perezida Ndayishimiye yari yaciye amarenga y’uko imipaka yo ku butaka ihuza
u Burundi n'u Rwanda ishobora gufungwa. Ni nako byagenze ku wa 11 Mutarama
2024.
Icyo gihe Ndayishimiye
yagize ati“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga
Tanganyika, basubiye kubona umukeke n’indagara none utwo twigoro twose igihugu
c’u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.
“Ico twiyemeje ni uko
tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire
kugandagurwa n’ivyo birara.”
Imipaka yafunzwe nyuma
y'uko Burundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa REB Tabara wishe abantu mu
Burundi. Ni ibirego ariko u Rwanda rwahakanye mu bihe bitandukanye.
Ibi byakomye mu nkokora
urujya n'uruza rw'abantu, ndetse byumwihariko abahanzi bari bafite ibitaramo
mu Burundi barabisubika, cyo kimwe n'abiteguraga kujya gufatirayo amashusho
y'indirimbo zabo.
Ariko kandi, ku wa 12
Kanama 2024, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba imipaka ifunzwe, bitavuze ko
Abanyarwanda batemerewe kujya mu Burundi.
Ndayishimiye yavuze ko imipaka
yo ku butaka yafunzwe kubera ko umutekano waho utizewe. Yavuze ko nubwo bimeze
gutya ariko indege za RwandAir zikomeje gukorerayo ingendo, zitwara abantu bajya
cyangwa bava mu Burundi.
Ati “Urubyiruko rwo mu Rwanda rumaze iminsi runyandikira, rumbaza ibibazo. Benshi banavuze ngo dufungure imipaka, mbabwira ko nta Munyarwanda n’umwe ubujijwe kuza mu Burundi, RwandAir irakora, ku mupaka w’u Rwanda ni ikibazo cy’umutekano gusa, icyo na cyo aho kiri harazwi.”
Uyu mukuru w'Igihugu, yumvikanishije
ko ashyigikiye kuba abahanzi n'abanyarwenya b'abanyarwanda n'abarundi bajya
gutaramira mu Burundi no mu Rwanda.
Ati “Mbona Abarundi bajya
mu Rwanda kuririmba cyangwa gutera urwenya, nkabona Abanyarwanda baje ino
gutera urwenya. Yewe amafaranga barayinjiza. Biriya ni ibyo gushyigikira,
biranashimishije kuko binaruhura mu mutwe.”
Ubwo yari ageze ku kibuga
cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024,
Kidum yarumye ahuhaho agaragaza ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi, uzazahuka
uko byagenda neza binyuze mu bashinzwe Dipolomasi.
Ati "Ni inde
yabivuze ko utameze neza? Ndatekereza bizaba binyuze muri Dipolamasi. Abashinzwe
Dipolamasi niko kazi kabo nibyo bahemberwa, bazavugana, baravukana, ni
ababyara, ururimi ni rumwe. Dipolomasi ifite ba nyirayo. Umaze kubona RwandAir bayibuza
kujyayo mu Burundi iragenda? Wigeza wumva ngo Ambasade yafunze irahari."
Kidum yavuze ko ibyo
avuga ari ukwisunga amagambo yavuzwe na Perezida w'u Burundi. Akomeza ati
"Ibintu bya Dipolomasi bifite ba nyirabyo n'imiziki bifite ababyo."
Yavuze ko kuba u Rwanda
n'u Burundi batabanye neza muri iki gihe, bitasubije inyuma umuziki 'kuko
nanjye naje', kandi birashoboka ko n'abarimo Israel Mbonyi yataramiye mu
Burundi. Ati "Ibi bintu bifite ba nyirabyo, mubonye imipaka yafunze bifite
ba nyirabyo, kuko yigeze gufunguka..."
Aragenzwa no gutamira
abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe “Soirée Dancente” aho azaba yizihiza ibitaramo
birenga 100 ataramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri
Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.
Kidum yatangaje ko
binyuze muri Dipolamasi umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzongera kuba mwiza
Kidum yagaragaje ko
Abanyarwanda bakomeje kujya mu Burundi bifashije indege za RwandAir
Perezida Ndayishimiye aherutse kugaragaza ko ashyigikiye kuba abahanzi n’abanyarwanda n’abanyarwenya b’abarundi bakomeje ibitaramo mu bihugu byombi- bigaragaza ko ifungwa ry’imipaka yo ku butaka itabujije Abanyarwanda kujya mu Burundi
Kidum ategerejwe muri Camp Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO