Umunyamuziki Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, yatangaje ko kubasha gukorera ibitaramo birenga 100 mu Rwanda, byaturutse ku kuba yaramenye kandi akubaha akazi nk’umwuga yiyeguriye kuva akiri muto, kandi yarabigaragaje mu bihe bitandukanye.
Uyu mugabo wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Amasozi’ yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali i Kanombe, ahagana Saa Tatu zo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024.
Aragenzwa no gutamira
abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe “Soirée Dancente” aho azaba yizihiza ibitaramo
birenga 100 ataramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri
Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Kidum yavuze ko ashingiye ku mateka afite mu muziki wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba,
yarenze urwego rwo gukora indirimbo za ‘Hit’, ahubwo yubakiye ku bihangano
birandaranda ibihe n’ibihe.
Ati “Njye ntabwo ngendera
kuri ‘Hit’ ibyo narabirangije, abantu bankundira ‘Experience’ n’i Burundi
narabyerekanye. No muri Kenya mazeyo imyaka 30 nta munsi barandambirwa.”
Uyu muhanzi ageze i
Kigali mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo esheshatu ku rubuga rwa
Spotify, ariko anafite indirimbo imwe yasohotse mu mezi ane ku rubuga rwa
Youtube. Ati “Izo zose zizajya ku mbuga zitandukanye, hasigaye ‘Video’ gusa.”
Kidum yavuze ko kuba
abashije gukorera i Kigali ibitaramo birenga 100, ahanini byaturutse mu kuba
yubaha akazi ke. Ati “Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri ‘restaurant’
ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda
iyo ‘restaurant’ icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na
serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k’iwanjye
gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.”
Yavuze ko amagambo anyura mu ndirimbo ze yageze ku bantu benshi kandi abakora ku mutima. Abajijwe abahanzi batanu bakomeye mu Burundi, uyu muhanzi yirinze kugira byinshi atangaza kuko ngo yagiye abivugaho kenshi ugasanga ashwanye na bamwe mu bo atabaga yashyize ku rutonde.
Ni ubwa mbere muri uyu
mwaka agiye gutaramira i Kigali. Ariko amaze iminsi mu bitaramo yagejeje mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi.
Umwibuke mu ndirimbo
zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira,
'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na
Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.
Iki gitaramo agiye
gukorera i Kigali yacyise ‘Soirée dansante’, agiye kugikora atewe inkunga
n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd.
Azataramira abakunze be,
ku wa 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Tanu z’ijoro.
Amatike yashyizwe ku
rubuga www.maafrica.rw . Ariko ushobora no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money
ukanze *182*8*1*932808#. Mur VVIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200Frw iguhabwa
n’icyo kunywa, VIP ni ukwishyura ibuhumbi 20 Frw, ariko uguze itike mbere
y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.
Uyu mugabo afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu
2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora
Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.
Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.
Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.
Kidum asanzwe ari umwe mu
bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda
bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.
Ni umwe mu bisanga mu
Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje
yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.
Aheruka mu Rwnada ku wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga
mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp
Kigali. Icyo gihe yari amaze imyaka ine
adataramira i Kigali.
Mu 2019, nabwo yataramiye
abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri
2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.
Kidum yageze i Kigali
yitabiriye igitaramo “Soirée Dancente” cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100
amaze akorera mu Rwanda
Kidum yavuze ko kwita ku
bafana be no kumenya icyo bashaka ari cyo gitumye arambye mu muziki
Kidum yavuze ko ashobora
kongera gukorana indirimbo na Marina nyuma y’abandi bahanzi bakoranye
Kidum yavuze ko yageze i Kigali ari kumwe n’abacuranzi be babarizwa muri ‘Boda Boda Band’
Kidum yagereranyije kwita ku bakiriya muri ‘restaurant’ na serivizi atanga mu muziki we
Kidum yahawe indabo n'abakobwa bo muri Kigali Protocol
Kidum yakiriwe n'inshuti ye y'igihe kirekire, Aimable Twahirwa bakoranye mu kumutegurira ibitaramo mu bihe bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO