Umuhanzikazi Christiane Bukuru [Boukuru] yatangaje ko akazi yahawe n’umuryango Imbuto Foundation agahabwa amafaranga binyuze mu bihangano yakoze byari byubakiye ku bukangurambaga, ariko ko yatumye yiyemeza gukora umuziki nk’umwuga bigejeje kuri Album ye ya mbere yise ‘Gikundiro’ agiye kumurika mu gitaramo azakora tariki 6 Nzeri 2024.
Yabitangaje mu ijoro ryo
kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, ubwo yamukiraga itangazamakuru Album
ye iriho indirimbo 10 nka: 'Ndakubona', 'Gikundiro' yitiriye Album, 'Umwana iyi
nganzo', 'Ntacyo Mbaye', 'Wintoteza', 'Umwali', 'Ndagukunda', 'Whew!',
'Gukura', 'Experience' ndetse na 'Nishimira' nk'inyongezo (Bonus Track).
Uyu mukobwa yavuze ko
buri ndirimbo iri kuri Album ye yihariye, kandi atazanditse mu gihe
kimwe, kuko ari ibitekerezo yagiye agira cyane cyane guhera muri Nzeri 2023. Ati
"Icyo gihe nibwo natekereje ko buri ndirimbo yakorwa na Michael Makembe
kubera ko ariwe Producer wa mbere twakoranye cyane."
Yavuze ko yanahuye na
Shami nawe amufasha ku ndirimbo 'kubera ko numvaga afite umwihariko mu micurangire
bijyanye n'ibintu bigezweho'. Avuga ko nk'indirimbo ye 'Wintoteza' yayikoze
ubwo 'twakoraga mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi'.
Boukuru yavuze ko
Producer Flyest bakoranye kuri iyi Album ari Producer wihariye kuri we, kuko
niwe muntu wa mbere atekereza iyo atekereje gukora indirimbo. Ati "Niwe
nishyingikiriza. Asanzwe ari n'umuririmbyi rero aramfasha cyane. Buri ndirimbo
ifite inkuru yihariye, ntabwo navuga ko natekereje kuzandika umunsi umwe."
Yavuze ko kenshi iyo
yandika indirimbo ahera ku gitekerezo, agakurikizaho injyana hanyuma akabihuza
n'ururirimbo.
Boukuru yavuze ko iyi
Album atayise 'Gikundiro' kubera ko asanzwe ari umufana wa Rayon Sports, ahubwo
yayise iri zina 'kubera ko natekerezaga ku mugore w'igikundiro cyinshi'. Ati
"Izina ryari ryiza kuri njye, kandi no gutekereza ku mpuhwe byari byiza
cyane."
Iyi album iriho indirimbo
zubakiye kuri Jazz, Fank, Soul n'izindi ndirimbo zifite imbamutima yitezeho
abantu benshi. Uyu mukobwa avuga ko atangira kuririmba 'ntabwo nari nzi ko
nzabifata nk'umwuga' kuko yatangiye kuririmba cyane mu ruhame mu 2018 'nta
n'indirimbo yanjye mfite n'imwe ndirimba indirimbo z'abandi bahanzi'.
Yavuze ko ibi ari byo
byatumye atinda gukora Album 'kuko ntabwo nibonaga nk'umuhanzi'. Kandi avuga ko
ikiraka cya mbere yakoze yagihawe n'umuryango Imbuto Foundation, ubwo bakoraga
indirimbo z'ubukangurambaga ku kwirinda inda zitateganyijwe n'ibindi.
Bukuru yavuze ko
amafaranga yahembwe na Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo kubona ko
umuziki yawukora nk'akazi gasanzwe. Ati "Batubwiye gukora indirimbo,
baduhemba amafaranga nabonaga ari menshi cyane, ndavuga nti bino bintu
bishobora kuvamo. Mbikorana n'akazi gasanzwe, ntabwo nahise mbijyamo ako kanya,
ndavuga nti reka ndebe uko bizagenda, kandi byari biri gushoboka."
Uyu mukobwa
yumvikanishije kuba ageze kuri Album muri uyu mwaka, ari urufatiro rwo kuba
yarashyigikiwe n'umuryango Imbuto Foundation binyuze mu kazi yahawe, kandi agakomeza
no guhatana mu irushanwa ritegurwa n'uyu muryango 'ArtRwanda-Ubuhanzi'.
Boukuru avuga ko gukora
kuri iyi Album yifashishije Producer Papyge wo muri Nigeria, byaturutse ku
iserukiramuco Flytime Fest ngaruka mwaka yitabiriye mu 2022. Yavuze ko ari
amahirwe adasanzwe yagize kuri we, kuko yaririmbye imbere y'abarimo Kizz Daniel
na Davido.
Iri serukiramuco ryabaye
mu gihe cy'iminsi ine, bwari ubwa mbere bibaye kuko ryari risanzwe riba mu gihe
cy'umwe gusa.
Producer Papii J ari mu
bakomeye muri Nigeria, kuko yakoze ku ndirimbo z'abarimo itsinda rya Papyge.
Bukuru ati "Naravuze nti nkeneye uyu muntu mu rugendo rwanjye rw'umuziki."
Idaac Mugisha uhagarariye
Metro Africa, Label ifite mu biganza Bukuru, yavuze ko bamuhisemo bashingiye ku
kuba ari umuhanzi w'umuhanga kandi w'umukozi. Ati "Ni umuhanzi ukora umuziki
kandi agakora n'akazi gasanzwe, aho rero uhita ubona ko ari umukozi. Bukuru afite
ijwi ryihariye, uramutse wumvise Album ye 'Gikundiro' wumva ko ifite
umwihariko."
Yavuze ko kugira ngo bagirane amasezerano na Bukuru byafashe igihe kinini, kuko bashakaga y'uko ibintu byose babyumva kimwe.
Mugisha yavuze ko baba bashaka gufasha umuhanzi gukora
Album, kandi bakamufasha kwisanga mu itangazamakuru n'ahandi mu rwego rwo kumenyekanisha
ibihangano bye.
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA MBERE YA BOUKURU
Boukuru yamurikiye itangazamakuru
Album ye ya mbere yise ‘Gikundiro’
Boukuru yatangaje ko
amafaranga yishyuwe n’umuryango Imbuto Foundation ariyo yabaye imvano yo gukora
umuziki nk’umwuga
Boukuru ari kumwe na
Mugisha uhagarariye ‘Metro Afro’, Label iri kumufasha mu muziki
Boukuru yatangaje ko yifashishije Producer Papii J wo muri Nigeria kuri Album ye
Boukuru yatangaje ko tariki 6 Nzeri 2024, azakorera Norrsken igitaramo cyo kumurika iyi Album
Boukuru azifatanya na Peace Jolis na Impakanizi igezweho mu ndirimbo 'Igabe' mu gitaramo cye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NISHIMA’ IRI MU ZIGIZE ALBUM YE BOUKURU
TANGA IGITECYEREZO