RFL
Kigali

Abasesengura iby’ubukungu bagaragaje icyakorwa na Leta y'u Rwanda ngo bukomeze kuzamuka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/08/2024 10:15
0


Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko kugira ngo ibipimo by’izamuka ry’ubukungu bikomeze bigende neza, leta ikwiye gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu.



Kuva mu myaka 30 ishize, ibipimo by’ubukungu bw’u Rwanda byakomeje gutanga icyizere kuko byakunze kuzamuka uko imyaka yagiye yicuma kuva mu 1994 kugeza muri uyu mwaka.

Abesesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda niba rushaka gukomeza kuzamuka mu bukungu, rukwiye gukomeza gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongera ingano y’ibyoherezwa hanze.

Ibipimo bya banki y’Isi byerekana ko umusaruro mbumbe w’ibikorerwa imbere mu gihugu, wavuye kuri Miliyoni 752 z’Amadorali ya Amerika wariho mu 1994, ugera kuri Miliyari zirenga 4 z’Amadorali ya Amerika muri uyu mwaka.

Umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu wakomeje kwigaragaza kuko nko mu 2019, izamuka ry’ubukungu ryabarirwaga ku kigero cya 12% mu gihembwe cya 2 cy’uwo mwaka.

Ibi nibyo abasobanukiwe iby’ubukungu bita ‘Double-digit growth,’ bakaba bakoresha iyi mvugo mu gihe igipimo cy’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu cyagiye hejuru ya 9%.

Iyi mibare ni yo Umukuru w’Igihugu yifuza ko yakomeza kuzamuka nk'uko aherutse kubisaba abagize Guverinoma Nshya, ubwo barahiraga.

Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi kubakira ku bimaze kugerwaho, hagakorwa ibirenzeho,ati: "Ko nageze kuri ibi bidasanzwe abantu bavuga, ko nasuzumye uko nakoze ibyangejeje aha, kuki wahera ku 8% cyangwa 9%, ntushake 10%? Kuki utashaka 10%?.Ni ko u Rwanda rukwiriye kuba rukora, nta kwirara."

Abasesengura iby’ubukungu barimo Straton Habyarimana babwiye RBA ko kugira ngo ibipimo by’izamuka ry’ubukungu bikomeze bigende neza, Leta ikwiye gushyiraho amategeko na politiki byorohereza ishoramari ry’imbere mu gihugu.

Uyu musesenguzi kandi asobanura ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izamure ubukungu bw’igihugu ngo ariko iracyafite akazi kenshi cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi, nk’inkingi ikomeye yunganira urwego rw’inganda na serivisi.

Ibipimo biheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Imari n’Igenamibambi ifatanyije n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko w’I 9.7% mu gihembwe cya 1 cya 2024.

Muri iki gihembwe giheruka, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wabarirwaga agaciro ka Miliyari 4,486$, byiyongereye bivuye kuri Miliyari 3,904$, byariho mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wari wabanje wa 2023.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare mu musaruro mbumbe ku kigero cya 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% mu gihe inganda nazo zagize uruhare ku gipimo cya 23%, naho imisoro nayo igira uruhare rwa 7%.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa mu 1994, hatewe intambwe ifatika mu mibereho y’Abanyarwanda n’ubw’igihugu, umusaruro mbumbe uzamuka ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka, n’ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$, avuye ku 111$ mu 1994.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND