RFL
Kigali

Turabashimira cyane! Ishimwe rya Bull Dogg kuri SKOL yateye inkunga igitaramo cye na Riderman- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2024 22:11
0


Umuraperi Ndayishimiye Marik Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, yatangaje ko bakozwe ku mutima no kuba Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd, rwarateye inkunga igitaramo cyo kumurika Album “Icyumba cy'amategeko” azahuriramo na mugenzi we Riderman.



Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, mu gihe bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024.

Ni igitaramo bazahuriramo n'abaraperi bakomeye muri iki gihe barimo nka Ish Kevin, B-Threy, Bruce the 1st, itsinda rya Tuff Gangz, Kenny K Shot n'abandi.

Ni ubwa mbere we na Riderman bateguye igitaramo nk'iki, ariko kandi byaturutse ku busabe bw'abafana nyuma y'uko bashyize hanze Album 'Icyumba cy'amategeko' bahuriyeho.

Aba bombi bamaze amezi abiri bitegura iki gitaramo, ku buryo bavuga ko bageze kuri 99% bitegura iki gitaramo, aho bazacurangirwa na Shauku Band.

Ni igitaramo bari gukora batewe inkunga na SKOL binyuze muri SKOL Malt, ndetse buri 'Affiche' yose bashyira hanze, bagaragaza ko bashyigikiwe n'uru ruganda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko bashimishijwe no kuba SKOL yarabateye inkunga, ariko kandi ko bigaragaza ko uru ruganda rwiyemeje guteza imbere umuziki w'u Rwanda, cyane cyane injyana ya Hip Hop.

Yavuze ko azi ibitaramo byinshi by'abaraperi byatewe inkunga na SKOL, birimo n'ibyo nawe yaririmbyemo byabereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Cinema' avuga ko "byanyeretse ko SKOL ishobora kuba ari umuterankunga mwiza umuntu yakwifashisha mu gihe nk'iki."

Yavuze ko SKOL yumvise igitekerezo cy'igitaramo cyabo yiyemeza kubashyigikira, nyamara hari izindi kompanyi na sosiyete bari begereye ariko ntibabashyigikira.   

Ati "Bo bumva igitekerezo, bumva abahanzi cyane muri iki gihe mu bintu bijyanye n'umuziki ntabwo navuga kurusha izindi kompanyi ariko barabyumva cyane vuba, kuko ntabwo ariho tuba twarakomanze honyine, wenda mu bijyanye n'ibyo kunywa ni hamwe mu ho twakomanze babyumva vuba cyane. Reka mboneraho no kubashimira cyane."

Bull Dogg yavuze ko mu gitaramo SKOL izacuruza ibinyobwa byayo, kandi mu bintu byose bazajya bashyiraho hazajya hagaragaraho ibirango bya SKOL. Ati "Urumva kubera ko ari umuterankunga agomba nyine kwamamaza ibicuruzwa bye byose."

Mu myaka 13 irashize uruganda rwa ‘Skol Brewery Ltd’  rukorera mu Rwanda, rwirahirwa na benshi bakunda gusoma ku gahiye cyane ko kubicira akanyota babigize intego.

Nko mu 2022 uretse kuzirikana abahora bashaka kwica icyaka, muri uwo mwaka bakoze iyo bwabaga maze bajyanisha umuziki no kugasoma maze bene amaguru baba beretswe urukwavu!

Ntabwo byari bisanzwe kuri uru ruganda ko batera inkunga ibitaramo bitandukanye bigera kuri 13 mu mwaka umwe, ariko kuri ubu uru ruganda rwongereye imbaraga mu gushyigikira bitaramo; ibintu byatumye rwiyegereza urubyiruko cyane mu buryo burushijeho.

Ku rundi ruhande ariko no mu bucuruzi byatumye rukomeza gutera imbere, cyane ko ugereranije uburyo mu bitaramo bitandukanye byanyobwaga nubwo nta mibare ifatika dufite, bigaragara ko ibinyobwa byarwo abantu babiguraga nk'abagura amasuka.

Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw’ibinyobwa rugeza ku isoko ry'u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

Mu myaka uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye, birimo ibisembuye ndetse n'ibidasembuye

Bull Dogg yatangaje ko amaze kuririmba mu bitaramo byinshi byatewe inkunga na SKOL, bigaragaza ko ishyigikira abaraperi

Bull Dogg yavuze ko we na Riderman bashima umusanzu wa SKOL ku gitaramo cyabo ‘Icyumba cy’amategeko’


Riderman yavuze ko bageze kuri 99% bitegura igitaramo cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N’UMURAPERI BULL DOGG

 ">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND