Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha cyangwa Teta muri Sinema Nyarwanda, ari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umuhungu, yasobanuye nk'umugisha ndetse n'umunezero udasanzwe bahawe na Rurema.
Ingabire winjiye muri Sinema Nyarwanda mu 2015 akamamara muri filime zitandukanye nka Teta, Igikomere na Samantha, yibarutse umwana w'umuhungu. Ni umwana wa kabiri abyaranye n’umugabo we Kamanzi Felix bamaranye imyaka itanu, mu gihe undi yitabye Imana muri Mata 2021.
Mu butumwa yatanze agaragaza ibyishimo atewe no kwibaruka, Ingabire yagize ati: "Turishimye kandi twahawe umugisha w'umwana mwiza w'umuhungu. Urakoze Mana ku bwo kuzana umunezero nk'uyu mu buzima bwacu."
Muri Mata 2021 ubwo uyu
muryango wapfushaga imfura, yari umwana wa kabiri wa Ingabire kuko asanganywe
undi yashatse afite. Uwo witabye Imana yari yahawe amazina ya Saro Thea Maella,
yitabye Imana amaze amasaha 14 avutse.
Ingabire Pascaline
yatangiye ibyo gutunganya no kuyobora filime mu 2021 ahera kuri filime
y’uruhererekane yise “Inzozi Series” ica kuri Youtube.
Urugendo rwo gukina
filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo
asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi
filime.
Ni filime yatumye yumva
ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu
zikomeye agahabwa n’umwanya munini.
Iyi filime kandi yatumye
abo mu muryango n’inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva
cyera.
Yakinnye kandi muri
filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”,
“Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye agira ijambo
rikomeye.
Iyi filime yamusigiye
ikintu kinini “Kuko yampaye izina n’uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo
gukina muri filime bwiyongera”.
Ingabire Pascaline ni
umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari
umwanditsi ukomeye wa filime n’Ikinamico.
Kamanzi ni we wanditse
anatuganya ikinamico “Isano”. Niwe wa mbere wakoze filime z’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ni umugabo ufite inkuru
nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we ngo azibyaze umusaruro kuko we
adakunze kubona umwanya bitewe n’akazi akora.
Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri Sinema Nyarwanda yibarutse umuhungu
Ni umwana afata nk'umugisha n'umunezero udasanzwe bahawe na Rurema
Amashimwe ni menshi kuri uyu mubyeyi w'abana batatu
Pascaline asanzwe afite abandi bana babiri b'abakobwa
Pascaline n'umugabo we Felix bamaze imyaka itanu barushinze
TANGA IGITECYEREZO