Kigali

Mitima Isaac yavuze ibihe atazibagirwa muri Rayon Sports ndetse anasubiza abavuga ko yakurikiye amafaranga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/08/2024 13:54
0


Myugariro w'Umunyarwanda wakiniraga Rayon Sports,Mitima Isaac yavuze ibihe atazibagirwa muri iyi kipe ndetse anasubiza abavuga ko agiye muri Arabia Saudite kubera amafaranga gusa.



Ibi yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda nyuma y'uko asinyiye ikipe ya Al-Zulfi  ikina yo muri Arabia Saudite.

Uyu mukinnyi yavuze ko iyi kipe yasinyiye ikina icyiciro cya mbere ahubwo atari icya Kabiri nk'uko byavugwaga ndetse anavuga ko yasinye amasezerano y'umwaka 1 ushobora kuzongerwa.

Ati" Nasinyanye n’ikipe yitwa Al-Zulfi yo mu cyikiro cya mbere hano muri Arabia Saudite ariko hari icyiciro cyitwa Pro League aricyo kirimo ba Cristiano Ronaldo nicyo bafata nkaho ari icya mbere ariko iki ngiye gukinamo nicyo cya mbere, nabonye hari abavuga ko ari icya kabiri ariko ntabwo aribyo. 

Nasinye umwaka umwe wakongerwa mu gihe hari ibintu runaka ikipe yageraho cyangwa njyewe nageraho bikubiye mu masezerano".

Mitima Isaac yavuze ko ibihe atazibagirwa muri Rayon Sports ari igihe batsinda APR FC ku mukino wa Super Cup ndetse bakegukana igikombe cy'Amahoro.

Ati" Mu myaka 3 namaze muri Rayon Sports twagize ibihe byinshi bibi n’ibyiza ariko igihe ntazibagirwa ni  igihe twatsindaga APR FC kuri Super Cup ibitego 3-0. Wari umukino mwiza wanshimishije ndetse dutwara n’igikombe cy’Amahoro, urebye ni iyo mikino yanshimishije cyane kurusha indi".

Yakomeje avuga ko yanyuze mu irererero rya APR FC bityo akaba ayubaha ndetse anashimira andi makipe yanyuzemo byumwihariko Rayon Sports kuko ayifata nk'urutirigongo mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru.

Ati" APR FC nayiciyemo ndi mu irerero ryayo ntabwo navuga ngo nanyuze muri APR FC nkaho ari ikipe nkuru.  

Kuri APR FC ni ikipe nubaha, mfata nkaho ariyo yandeze biciye mu Ntare,rero ni ikipe nubaha cyane nk’ikipe nkuru mu gihugu. 

Police FC ni ikipe nshimira cyane yampaye amahirwe,yanshyize ku itara ,Sofapaka nayo ni ikipe nshimira gusa Rayon Sports, ni ikipe nafata nkaho ari urutirigongo rw’urugendo rwanjye kuko nayigezemo nta bantu benshi banzi ariko ntabwo uyu munsi ariko bimeze. Ndazwi kandi nzwi nk’umukinnyi wa Rayon Sports. 

Yampaye amahirwe yo kujya mu ikipe y’igihugu rero nyifata nk’umuryango wanjye kuko yaramfashije cyane, yanyubakiye izina nubwo nanjye nabigizemo uruhare nk’umukinnyi amahirwe bampaye nkayakoresha neza.Rero nzahora nubaha abantu bose bo muri Rayon Sports".

Yahaye Ubutumwa abafana ba Rayon Sports agira ati " Ubutumwa naha abakunzi ba Rayon Sports ni ukubabwira ko mbakunda, barakoze kunshyigikira cyane ni abantu twari tubanye neza.

Rero ni ab’agaciro ku buzima bwanjye ndetse n’ubw’ikipe. Bakomeze bashyigikire bagenzi banjye basigaye, nanjye bansabire aho ngiye binkundire nzahahe ndonke kugira ngo mpeshe Abanyarwanda ishema".

Mitima Isaac yavuze ko abavuga ko yakurikiye amafaranga kurusha umwuga we w'umupira w'amaguru ataribyo kuko shampiyona ya Arabia Saudite irenze ku y'u Rwanda.

Ati" Ku bantu bavuga ngo nakurikiye amafaranga kurusha umwuga wanjye w’umupira w’amaguru ntabwo ariko bimeze kuko turabizi urwego rwa shampiyona yacu uko rumeze ntabwo wayigereranya n’izi shampiyona za hano. 

Arabia Saudite ni igihugu kiri gukura mu bikorwa remezo ndetse n’umupira w’amaguru.

Rero njyewe nkina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano ntabwo wakigereranya na shampiyona yo mu Rwanda kandi hano n'ayo mafaranga arimo kuko mu buzima ni ugukora kugira ngo dushake imibereho, tumere neza, duteze imiryango yacu imbere".

Uyu myugariro yasoje ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports agira ati" Kandi ndagira ngo mfate n'aka kanya nshimire abayobozi ba Rayon Sports. 

Ni abantu twakoranye neza ,Abanyarwanda baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe, aho bitagenze neza ntabwo ariko nabishatse nabo ntabwo ariko babishatse.

Gusa ndagira ngo mbashimire nabo baranyorohereje muri ubu buryo bwo kuza hano gusinya muri iyi kipe. Ndabibashimira cyane kandi ndifuriza Rayon Sports nk’ikipe n’abakunzi bayo amahirwe masa n’abagenzi banjye twakinanaga ndabashimira kuko ntabwo nari bugaragare neza ngo bambone iyo nza kuba nkina njyenyine".

Myugariro Mitima Isaac yari mu ikipe y’Intare FC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND