Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi batagarutse cyangwa se batashyizwe muri Guverinoma nshya batirukanywe, ahubwo bahinduriwe imirimo kandi igihe cyabo nikigera bazabimenyeshwa.
Yabitangaje ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro
z’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego
rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma
Guverinoma nshya yo muri
manda y'imyaka itanu iri imbere yatangajwe ku wa Gatatu tariki16 Kanama 2024.
Irimo abaminisitiri batatu bashya, aribo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,
Prudence Sebahizi, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi
ba Leta n’Umurimo na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema.
Urwego rw’Igihugu
rw’Imiyoborere RGB kandi rwahawe umuyobozi mushya, Dr Doris Uwicyeza Picard
wasimbuye Dr Usta Kayitesi.
Ibi byatumye hari
abayobozi batagaragara muri iyi Guverinoma nshya barimo Madamu Aurore Mimosa
wari Minisitiri wa Siporo na Dr Usta Kayitesi wayoboraga RGB.
Mu ijambo rye nyuma yo
kwakira indabo z’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta, Perezida Kagame
yavuze ko abataragarutse muri Guverinoma batirukanwe ahubwo bahinduriwe
imirimo.
Ati “[…] Gukorera ku
rwego nk’uru n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego rimwe na rimwe biba
byabaye, abatagarutse muri ‘Cabinet’ ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa
nabyo birakorwa, kuko hari abo umuntu yirukana bakoze amakosa bigatuma
birukanwa.”
Ibyo nabyita guhindurirwa imirimo,
abatagarutse muri Guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa,
ubwo igihe cyabyo nikigera, iyo mirimo izagaragara.”
Umukuru w’Igihugu yavuze
ko iyi manda nshya itangiye ikwiye gusuzuma ibyakozwe, hakarebwa n'ibitarakozwe,
kandi gashakwa uko abantu barushaho gukoraho neza.
Ati “Iteka iyo impinduka
nk’iyi ibaye, kuvuga ngo manda imwe tugiye mu yindi… ntabwo ari uguhindura
nk’uko bisanzwe. Njye uko mbyumva ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize,
hari ibyagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose ubishyira hamwe ukabisuzuma
ukavuga ngo ubu tugiye gukora iki, dute? Ni cyo bivuze.”
Perezida Kagame yavuze ko
abayobozi batagarutse muri ‘Cabinet’ bahinduriwe inshingano kandi
bazabimenyeshwa
Uhereye Ibumoso: Perezida
w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida wa Sena François Xavier
Kalinda, Perezida Paul Kagame, Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Madamu Kazarwa
Gertrude na Minsitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard
TANGA IGITECYEREZO