Umukobwa witwa Ashimwe Michelle ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yongeye kugirirwa icyizere agashyirwa ku rutonde rw’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, bahataniye ikamba rya Miss Heritage Global 2024, ariko kandi akeneye ko abanyarwanda bamufasha kugirango azitwara neza.
Ni irushanwa rizaba
hagati ya 16-27 Ukwakira 2024, aho rizaherekezwa n’ibikorwa by’iserukiramuco
rishamikiyeho ‘Freedom Fest’ rizarangwa n’ibikorwa by’aho buri mukobwa
uzitabira azagaragaza umuco n’indangagaciro z’igihugu akomokamo.
Rizabera mu Mujyi wa
Lusaka muri Zambia. Iri rushanwa rirasubukuwe, kuko ryagombaga kuba mu mpera za
2023 muri Afurika y’Epfo risubikwa bitewe n'urupfu rw'umwe mu bayobozi
bariteguraga.
Kuri iyi nshuro iri
rushanwa riri gutegurwa na Big Brothers Naija. Michelle Ashimwe yabwiye
InyaRwanda, ko mu minsi ishize ari bwo yakiriye ubutumwa bw’abari gutegura iri
rushanwa bamumenyesha kongera kwitegura kwitabira iri rushanwa.
Yavuze ko mu Ukwakira
2024 ari bwo azarekeza mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia gushakisha ikamba. Uyu
mukobwa yavuze ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda, ariko akeneye ko abantu
bamushyigikira bamukurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Yego niteguye neza
ariko kuzagera kure muri iri rushanwa birasaba ko abantu bankurikirana cyane ku
mbuga nkoranyambaga ‘Social Media’ kuko bazitaho cyane. Rero, ndi gushaka
uburyo bwiza bwiza bwo kuyizamura ubu nibyo ndimo.”
Michelle yigeze kubwira
InyaRwanda ko kwitabira Miss Rwanda 2022 ari byo byamufashije kuba agiye
azaserukira u Rwanda muri Miss Global Heritage.
Yavuze ko muri Miss
Rwanda 2022 ariho yahuriye n'umukobwa ufite ikamba rya Miss Global Heritage
2022, baraganira amubwira byinshi bijyanye n'iri rushanwa.
Ati "Mubonye,
narishimye numva ngize amatsiko, mubaza byinshi kuri iryo rushanwa kuko mu
busanzwe nkunda ibintu bijyanye bimwe muri byo ndanabyumva rero mbibonye ko
hari iryo rushanwa, mbaza uko bimeze n'igihe irindi rizabera."
Iri rushanwa ni
Mpuzamahanga rishingiye ku budasa bw'imico binyuze mu mbaraga z'igitsinagore
kugirango zerekane ubu budasa.
Buri mukobwa uryitabira
agaragaza umuco w'Igihugu cye. Ariko muri iri rushanwa harimo ibindi bice
birimo guteka, ubugeni n'imyambarire. Uwahize abandi muri ibi bice niwe
wegukana irushanwa.
Michelle Ashime yatangaje
ko yashimishijwe no kuba iri rushanwa ry’ubwiza ryasubukuwe
Michelle yasabye abantu
kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram
Michelle yavuze ko
yiteguye guhagararira neza u Rwanda i Lusaka muri Zambia
TANGA IGITECYEREZO