Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu iki Cyumweru Saa Kumi n'Imwe kuri Azam Complex Stadium iherereye i Chamazi.
Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga
Mohamed Mustafa
Lusajo Mwaikenda ©
Pascal Msindo
Yeison Fuentes
Yannick Bangala
Adolf Mtasingwa
James Akaminko
Franck Tiesse
Jhonier Blanco
Fei Toto
Gibril Sillah
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;
Pavelh Ndzila
Gilbert BYIRINGIRO
Clement NIYIGENA
Yunussu NSHIMIYIMANA
Claude NIYOMUGABO©
Dauda Yussif
Bosco RUBONEKA
Richmond Lamptey
Olivier DUSHIMIMANA
Ikipe ya Azam FC nk'ikipe yari mu rugo niyo yatangiye umukino ihererekanya neza gusa ba myugariro ba APR FC bakaba maso.
Ku munota wa 16 iyi kipe yabonye kufura nziza maze iterwa na Fei Toto ariko birangira ikubise mu rukuta ijya muri koroneri.
Bigeze mu minota 27 ikipe ya APR FC yagerageje guhererekanya neza ariko kuba yarenga mu kibuga hagati bikaba ibibazo bitewe n'abakinnyi ba Azam FC barimo James Akaminko bahitaga babaka imipira.
Ku munota wa 31 Azam FC yongeye kubona kufura nziza yari iteretse inyuma y'urubuga rw'amahina gato maze iterwa na Gibril Sillah ariko inyura hejuru y'izamu kure cyane.
Azam FC yakomeje gukina ihererekanya umupira neza kurusha APR FC ndetse ikanarema uburyo bw'inshi imbere y'izamu gusa ba myugariro bakirwanaho, hari nk'aho Franck Tiessy yari azamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti ariko birangira Nshimiyimana Yunusu atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira habayeho gushaka kurwana hagati y'abakinnyi ba APR FC na Azam FC bitewe n'ikosa James Akaminko yarakoreye Mamadou Sy ndetse birangira anahawe ikarita y'umuhondo.
Igice cya kabiri cyatangiranye no gusatira cyane kwa Azam FC nk'aho abakinnyi bazamutse bahererekanya neza maze Fei Toto arekura ishoti riragenda rinyura hejuru y'izamu gato cyane.
Bigeze ku munota wa 55 Fei Toto yinjiye mu rubuga rw'amahina bituma kapiteni Niyomugabo Claude amushyira hasi maze umusifuzi nawe nta gutinzamo atanga penaliti.
Yahise iterwa n'umunya-Colombia,Jhonier Blanco ayitera mu izamu hagati mu gihe Pavelh Ndzira we yari yagiye hepfo igitego cya 1 cya Azam FC kina kirabonetse.
Nyuma yo gufungura amazamu Azamu FC yakomereje gukina neza ari nako abarimo Fei Toto na Gibril Sillah bagerageza kurekura amashoti agana mu izamu.
Ku munota wa 75 ikipe ya APR FC yaribonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ku mupira wari uzamukanywe neza na Niyomugabo Claude maze ahereza umupira Victor Mbaoma ari imbere y'izamu arekura ishoti rito umunyezamu ahita arifata nta nkomyi.
Umukino warangiye Azam FC itsinze APR FC igitego 1-0.Umukino wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru gutaha tariki ya 25 Kamena 2024 kuri Stade Amahoro.
APR FC yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0
Jhonier Blanco yishimira igitego yatsinze kuri penaliti
TANGA IGITECYEREZO