Mu gihe hamaze iminsi havugwa ko 1:55AM yungutse undi
muhanga mu birebana no gutunganya indirimbo Kompressor.
Umurya we n’uwo wumvikana mu ndirimbo nshya ya Yampano
yitwa ‘Si Byanjye’.
Yampano avuga ku mikorere ya Kompressor, yagaragaje ko
ari umuhanga.
Ati "Afite umurava wo hejuru aha umwanya akazi ke akagira
ibitekerezo byiza akanagira n’ubuhanga bwihariye mu birebana no gucuranga."
Ku ndirimbo yamaze gushyira hanze ‘Si Byanjye’ inganzo
yayo avuga ko ishingiye ku rukundo rutaryoshye.
Ati "Ni indirimbo ivuga ku rukundo rurimo ibibazo rushobora
no kugeza umuntu ku kuba atazigera yongera kugira umuntu yizera mu buzima."
Yampano yagarutse ku bamaze iminsi bavuga ko na we yaba
asigaye akundana n'abo bahuje igitsina.
Ati "Abantu bahereye ku mafoto nashyize hanze bakabyitiranya no kuba naba nkundana n’abo duhuje igitsina, nababwira ko ataribyo yafashwe mu buryo bw’ubuhanzi ntaho bihuriye n'ibyo."
Yampano yashyize hanze indirimbo yise 'Si Byanjye' yatunganijwe na Kompressor
Yahakanye yivuye inyuma iby'abamaze iminsi bavuga ko akanduna n'abo bahuje igitsina