Yampano yavuze kuri ‘Si Byanjye’ ahakana ibyo gukundana n'abo bahuje igitsina

Imyidagaduro - 18/08/2024 4:09 PM
Share:
Yampano yavuze kuri ‘Si Byanjye’ ahakana ibyo gukundana n'abo bahuje igitsina

Yampano agaruka indirimbo yise ‘Si Banjye’ yitsa ku nkuru y’urukundo rurura, agaruka ku bamaze iminsi bavuga ko na we akundana n'abo bahuje igitsina.

Mu gihe hamaze iminsi havugwa ko 1:55AM yungutse undi muhanga mu birebana no gutunganya indirimbo Kompressor.

Umurya we n’uwo wumvikana mu ndirimbo nshya ya Yampano yitwa ‘Si Byanjye’.

Yampano avuga ku mikorere ya Kompressor, yagaragaje ko ari umuhanga.

Ati "Afite umurava wo hejuru aha umwanya akazi ke akagira ibitekerezo byiza akanagira n’ubuhanga bwihariye mu birebana no gucuranga."

Ku ndirimbo yamaze gushyira hanze ‘Si Byanjye’ inganzo yayo avuga ko ishingiye ku rukundo rutaryoshye.

Ati "Ni indirimbo ivuga ku rukundo rurimo ibibazo rushobora no kugeza umuntu ku kuba atazigera yongera kugira umuntu yizera mu buzima."

Yampano yagarutse ku bamaze iminsi bavuga ko na we yaba asigaye akundana n'abo bahuje igitsina.

Ati "Abantu bahereye ku mafoto nashyize hanze bakabyitiranya no kuba naba nkundana n’abo duhuje igitsina, nababwira ko ataribyo yafashwe mu buryo bw’ubuhanzi ntaho bihuriye n'ibyo."

KANDA HANO UREBE 'SI BYANJYE'

">

Yampano yashyize hanze indirimbo yise 'Si Byanjye' yatunganijwe na KompressorYahakanye yivuye inyuma iby'abamaze iminsi bavuga ko akanduna n'abo bahuje igitsina


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...