Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, nibwo Ntawugayake Faycal wamamaye nka Ya Ntare yongeye kureba hanze nyuma y'iminsi itanu yari ishize afunzwe.
Yafashwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ahagana saa sita z'amanywa zo ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2024.
Ariko yari yatangiye gukorwaho iperereza na RIB ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2024, bihurirana n'uko yari yagize ibyago apfusha Mukuru wa Se ku Gisenyi ajya ku kiriyo.
Yagarutse i Kigali, ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, ari nabwo yahise afatwa na RIB atangira gukorwaho iperereza ku kirego cy'umukobwa wavugaga ko yamusambanyije.
Nyuma y'iminsi itanu yari ishize afunze, iperereza ryagaragaje ko ari umwere baramurekura.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ya Ntare yavuze ko icyumweru gishize yagowe no kwakira urupfu rwa Mukuru wa Se, arushaho gushenguka umutima ubwo yatangiraga kwitaba RIB.
Abikubira mu ijambo rimwe akagira ati "Ibintu bimaze iminsi biri kumbaho ntabwo bibaho rwose. Nahuye n'ibibazo bikomeye cyane. Imyaku..."
Byagenze gute?
Yavuze ko mu mpera z'icyumweru gishize yasohokanye n'umuhanzi w'inshuti ye, bahura n'umukobwa atari azi.
Uwo mukobwa yarabegereye, asuhuza uwo muhanzi ndetse 'nanjye aransuhuza'.
Ariko bahitamo kwicara ahatandukanye n'aho uwo mukobwa yari yicaye.
Mu gihe cyo gutaha, uwo mukobwa yaje kubasezera, maze uwo muhanzi abwira Ya Ntare gufata nimero z'uwo mukobwa kubera telephone ye yari yazimye.
Ati "Uwo muhanzi yarambwiye ati fata nimero z'uwo mukobwa uzibike uzazimpa ejo. Ndabimukorera gutyo."
Uyu mukobwa ariko yasabye Ya Ntare kumuhamagara kugirango abone nimero ye. Undi arabikora.
Uyu musore avuga ko kuva icyo gihe, uwo mukobwa yamuhagaye inshuro nyinshi kuri Telefone 'ari kuntesha umutwe'.
Ati "Akajya ampamagara ambwira ngo tubonane, urihe? Aho kumpamagara ambaza wa muhanzi ahubwo ari kuvugisha njyewe, kandi njyewe ntabwo mukeneye."
Yavuze ko ubwo yitabaga RIB yamenyeshejwe ko uyu mukobwa yabuze iwabo, kandi bashakishije muri Telefoni basanga Ya Ntare ariwe muntu bavuganaga cyane. Ati "Niko kuri RIB bambwiye ubwo bampamagara. Ngo barashakishije cyane basanga ni njyewe uvugana n'umukobwa cyane kandi baramubuze."
Ya Ntare avuga ko uriya mukobwa yatanze ikirego kuri RIB avuga ko "Njyewe naryamanye nawe, ngo afite imyaka 14."
Akomeza ati "Ubundi yandeze ibirego bibiri. Ngo namukuye iwabo, njya kumukodeshereza inzu, nkajya mugurira 'stock' y'ibintu byose mu nzu ngo narangiza nkajya mushuka nkamusambanya, mbese ni cyo kirego bari barikunshinja."
Yavuze ko RIB yafashe igihe cyo gukora iperereza baramfungura bambwiraga ko 'basanze ndengana, barandekura'.
Ya Ntare yavuze ko amaze iminsi anyura mu bihe bikomeye ku buryo yakuyemo ihungabana. Ati 'Naziraga ubusa. Umukobwa ntazi, ndengana. Umukobwa ntazi aho aturuka, ntazi ngo ni kanaka, Ni uwahe. Ntazi iwabo. Ndababaye ku murima wanjye."
Ya Ntare yari amaze iminsi itanu afunze akurikiranyweho Umukobwa wavuze ko yamufashe ku ngufu
Ya Ntare yavuze ko uriya mukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu batari basanzwe baziranyi
Ya Ntare asanzwe ari umurinzi w'umuhanzi The Ben, ndetse bamaze igihe kinini bakorana
Faycal Ntawugayake amaze igihe kinini yiyeguriye umwuga wo gucunga umutekano w'abahanzi
TANGA IGITECYEREZO