Umuryango YB Foundation ushinzwe gusigasira umurage wasizwe n’umuhanzi Yvan Buravan watangaje ku wa 26 Ukwakira 2024 hazaba iserukiramuco ry’igitaramo cyiswe “Twaje Fest” mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa bye no gukangurira abantu kwirinda kanseri y'impindura yatwaye ubuzima bwe.
Byatangajwe kuri uyu wa
Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, mu gihe hashize imyaka ibiri uyu munyamuziki
wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yitabye Imana.
Itariki nk’iyi buri mwaka,
yabaye urwibutso rubi ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko buri wese wumvise ijwi
rya Buravan, yaba binyuze mu bihangano, mu biganiro n’itangazamakuru ku mbuga
nkoranyambaga n’ahandi hatumye aganza mu mutima ye.
Yitabye Imana afite
byinshi ashaka gukorera umuziki Nyarwanda mu rwego rwo kuwuteza imbere, biri mu mpamvu
zatumye hashingwa umuryango YB Foundation kugirango ibikorwa bye n’inzozi yari
afite bikomeze gusigasirwa uko ibihe bisimburana.
Umuryango YB Foundation
utangaza ko iki gitaramo cy’iserukiramuco cyitiriwe Album ye ‘Twaje’ kizabera
muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024.
Album ya Buravan iriho
indirimbo nka ‘Bwiza’ yakoranye na Andy Bumuntu, ‘Impore’ yakoranye na Dj Marnaud
na Ruti Joel, ‘Twaje’, ‘Tiku Tiku’, ‘VIP’ yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed,
Gusaakara’, ‘Ye ayee’, Ituro’, ‘I Love you yoo’ na ‘Ni Yesu’.
Buravan yari afite inzozi zagutse birimo no kuzashyiraho ishuri ritoza abakiri bato kubyina Kinyarwanda. Binyuze mu muryango wamwitiriwe, iri shuri ryarafunguwe.
Umutoni Raissa, Mushiki
wa Buravan aherutse kubwira InyaRwanda ko iri serukiramuco bariteguye mu rwego
rwo gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan no kumuha icyubahiro.
Ati “Ni iserukiramuco
twise ‘Twaje Fest’ rizaba rishingiye kuri Album ye ya ‘Twaje’ ariko turacyari
kubitegura ku buryo mu minsi iri imbere tuzatangaza gahunda yose.”
Buravan yari umuhanzi
w’impano zikomatinyije, watanze ibyishimo kuri benshi binyuze mu bitaramo
yaririmbyemo, ibihangano byuzuye za Album yagiye ashyira hanze n’ibindi.
Yavukiye i Gikondo mu
mujyi wa Kigali, yari bucura (umuhererezi) mu bana batandatu bava inda imwe
nawe. Impano ya Buravan yamenyekanye ubwo yabaga uwa kabiri mu marushanwa ya
muzika ku rwego rw’igihugu afite imyaka 14.
Ku munsi nk’uyu, inshuti,
abavandimwe, umuryango we n’abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza
icyuho n’urukumbuzi bafitiye uyu munyamuziki.
Buravan yari afite intego
zo gukora umuziki ariko kandi akubakira ku gukorana n'abandi kugeza umuziki
w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Imyaka ibiri irashize Buravan yitabye Imana - Ibikorwa yasize byakomeje gusigasirwa
YB Foundation yatangaje
ko iserukiramuco ryitabiriwe Album ya Buravan rizaba tariki 26 Ukwakira 2024
muri BK Arena
TANGA IGITECYEREZO