Hamenyekanye urutonde rwa za Kaminuza zigera kuri 27 zigiye guhurira mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo agiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho amarushanwa w'uyu mwaka afite umwihariko w'uko kaminuza zose zizitabira zizahabwa ibihembo.
Urugaga rw’Abanditsi mu
Rwanda, RWF (Rwanda Writers Federation) rufatanyije n’Umuryango Uharanira ukwigenga
kwa Afurika, Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, bateguye amarushanwa yo
gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda agiye
kuba ku nshuro ya gatatu.
Ni amarushanwa agamije
gufasha abanyeshuri kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo hibandwa cyane
ku bitoza ishyaka ry’u Rwanda na Afurika no kuzamura ubukungu bushingiye ku
bumenyi.
Kuri ubu, hamaze
kumenyekana kaminuza 27 zujuje ibyangombwa byose kandi zizitabira amarushanwa
yo ku nshuro ya gatatu yo gusoma no kwandika ibitabo.
Muri izo kaminuza harimo,
Rwanda Polytechnic - Kitabi College, University of Kigali - Kigali Campus,
University of Kigali - Musanze Campus, Kigali Independent University - Kigali,
Kigali Independent University - Gisenyi, East Africa University Rwanda - Kigali
Campus, East Africa University Rwanda - Nyagatare Campus, Catholic University
of Rwanda, Kibogora Polytechnic, Mount Kigali University, Kepler College;
University of Rwanda -
Rukara Campus, University of Rwanda - Gikondo Campus, University of Rwanda -
Nyarugenge Campus, University of Rwanda - Remera Campus, Adventist University
of Central Africa, University of Rwanda - Huye Campus, Rwanda Polytechnic -
Tumba College, University of Technology and Arts of Byumba, Rwanda Polytechnic
- Huye College;
University of Rwanda - Busogo Campus, Rwanda Polytechnic - Musanze College, Ines - Ruhengeri, Rwanda Polytechnic - Ngoma College, Rwanda Polytechnic - Gishari College, Rwanda Polytechnic - Karongi College na University of Rwanda - Nyagatare Campus.
Umuyobozi w’Urugaga
rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko bafatanya na PAM-Rwanda
gutegura aya marushanwa bashingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda wasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwimakaza umuco wo
kwiyandikira amateka.
Yasobanuye ko amarushanwa
y'uyu mwaka azafasha igihugu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
(Knowledge Based Economy), kubera ko abanyeshuri bazandika ibitabo byiza
bizabafasha gutera imbere mu rwego rw'ubukungu cyane cyane igitabo kizabona
amanota 80%.
Akarusho gahari uyu
mwaka, ni uko abitabiriye bose bazahabwa ibihembo, ariko by’umwihariko ‘abazahiga
abandi bazahabwa ibihembo bihindura ubuzima bwabo.’ Hitezwe ko kandi aya
marushanwa, azarema abandi banditsi benshi bitewe n’uko ubwitabire bwiyongereye
cyane.
Mu byo kaminuza
zizahatana zisabwa harimo, guhugura abanyeshuri bakagira ubumenyi bwo kwandika
ndetse no gusoma ibitabo, no gufasha abanyeshuri kubona ibitabo bihagije basoma.
Richard yavuze ko kuba
kaminuza zitabiriye ari nyinshi cyane ari ikimenyetso cy’uko umuco wo gusoma no
kwandika ibitabo noneho wahagurukiwe n'abato, kandi ari ingenzi cyane ku
gihugu.
Ati: “Bizafasha igihugu
kubona abana b'u Rwanda benshi bandika ibitabo, cyane ko ari umurongo mwiza
twese twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
Urugaga rw’Abanditsi kandi
rwamaze kugaragaza urutonde rw’ibitabo abanyeshuri bazasoma bategura
amarushanwa birimo icyitwa Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Imbaraga z’ubushishozi; Hon Dr. Tito Rutaremara Inkotanyi cyane Ntatezuka; Imitekerereze ya muntu; Home Grown Solution na Rwanda and China n’ibindi.
Umwihariko w’iki cyiciro
cy’amarushanwa 2024-2025, ni uko azakorwa mu ndimi ebyiri. Abarushanwa bazajya
bihitiramo ururimi babazwamo hagati y’Ikinyarwanda n’Icyongereza ndetse
n’abanyamahanga biga mu Rwanda bemerewe kuyitabira.
Abanyeshuri bitabiriye
amarushanwa yabanje bagaragaje ko ari amahirwe meza babonye yo kongera ubumenyi
bubafasha kwandika ibitabo mu iterambere ry’Igihugu cyabo ndetse na Afurika
bifuza.
Biteganyijwe ko kurushanwa ku rwego rwa kaminuza bizatangira tariki 08 Mutarama 2025. Buri kaminuza izitabira irushanwa izakoresha ibizami bizatangwa na’Urugaga rw’Abanditsi, hatoranywemo 20 bazahiga abandi bazabahagararira ku rwego rw’Igihugu.
Umuhango wo guhemba
Indashyikirwa 20 zahize abandi mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu uzaba kuwa 27
Gashyantare 2025.
Amarushanwa yo gusoma no kwandika y'uyu mwaka azahuza kaminuza 27
Uko gahunda yose y'amarushanwa iteye
Ibitabo bizifashishwa mu marushanwa
Insanganyamatsiko zizandikwaho
Ibihembo bizatangwa
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko amarushanwa y'uyu mwaka yitezweho kurema abanditsi benshi
TANGA IGITECYEREZO