Mu mpera za Nyakanga 2024
ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita
bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo
kugaragara ku bantu babiri.
Mu gihe iyi ndwara ikomeje kwibasira umugabane wa Afurika n'u Rwanda rurimo, Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ashimangira ko ari ibintu byoroshye cyane kuba uyirwaye yakwanduza utayirwaye mu gihe cyose bakoranyeho.
Yagize ati: "Imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye irimo ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.''
Yakomeje avuga ko nka Minisiteri icyo basaba abanyarwanda ari ugukomeza gukurikiza ingamba ziriho zo kwirinda, harimo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox, gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa imiti yabugenewe, n'ibindi.
Abanyarwanda kandi barasabwa kwihutira kumenyesha inzego z'ubuzima mu gihe cyose hagaragaye ibimenyetso by'iyi ndwara kugira ngo ubuvuzi butangwe, kuko kugeza ubu iyo iyi ndwara igaragaye kare iravurwa igakira.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko
Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite
indwara y’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox). Babiri muri bo bamaze kuvurwa
barakira, mu gihe abandi babiri bari kwitabwaho n’abaganga kandi hari icyizere
ko nabo bazakira.
Itangazo ryashyizwe hanze
na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu rivuga ko aba bantu bane bahuriye ku
kuba bose barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho
iki cyorezo gikomeje kugaragara ku bwinshi.
Rikomeza rivuga ko
“Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) hamwe
n’abandi bafatanyabikorwa ikomeje Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo
barwayi, kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi akire
bityo hirindwe ugukwirakwira kw’indwara mu bantu Benshi."
Minisiteri y’Ubuzima
yijeje ko Ibikorwa by’igenzura bakomeje ku mipaka hagamijwe indwara z’ibyorezo
zambukiranye imipaka, ndetse ihumuriza Abanyarwanda ko ingendo hanze y’igihugu
zikomeje.
Iyi ndwara yandura cyane
binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora
kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa
gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni
ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu
maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara
umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Ishami ry’Umuryago
w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashyizeho Komite Idasanzwe izaterana vuba
ikiga ku cyorezo cy’Ubushita bw’Inkende kimaze iminsi kigaragara mu bihugu
bitandukanye bya Afurika, ikazemeza niba cyashyirwa ku rwego rw’ibyorezo
byugarije Isi.
Indwara y’ubushita
bw'inkende imaze kugera mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika
y'uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n'ukuntu ubwoko
bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse ndetse bukaba bwica ku kigero cyo
hejuru.
Ubushita bw'inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.
