Ku itariki nk’iyi Buravan yitabye Imana! Massamba na Ruti Joel bagiye kumuha icyubahiro mu buryo budasanzwe

Imyidagaduro - 17/08/2024 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Ku itariki nk’iyi Buravan yitabye Imana! Massamba na Ruti Joel bagiye kumuha icyubahiro mu buryo budasanzwe

Tariki 17 Kanama 2022 yabaye urwibutso rubi mu mitima y’abakunzi b’umuhanzi Yvan Buravan nyuma y’inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango ivuga ko yitabye Imana azize kanseri y’impindura. Kuva icyo gihe bakomeje kwizihiza no kumucyeza mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Yvan yitabye Imana amaze igihe atangiye kugaragaza ko umuziki gakondo w’u Rwanda ufite ubushobozi bwo kwakirwa neza ku rwego mpuzamahanga. Ndetse, yasize Album ‘Twaje’ iriho ibihangano na n’uyu munsi umuntu yumva akanyurwa.

Mu bihe bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaza bakozwe ku mutima n’inganzo ye, ndetse ibikorwa bye yasize byakomeje gusigasirwa n’umuryango we birimo nko gushyiraho ishuri ryamwitiriwe, gutegura iserukiramuco ryubakiye ku murage n’ibindi.

Massamba Intore na Ruti Joël babanye igihe kinini na Yvan Buravan bagaragaje ko ku itariki nk’iyi bazirikana ibihe banyuranyemo n’uyu muhanzi, ndetse bavuga ko mu gitaramo bitegura gukora kizaba tariki 31 Kanama 2024 muri BK Arena, bazamucyeza mu buryo bwihariye.

Massamba yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati “Umuhungu wanjye nkunda Yvan Buravan ndagucyeje, uri nkongi itazazima, njye na Ruti Joel tuzagucyeza. Turagukunda."

Iki gitaramo cyiswe “3040 Ubutore Concert ", Massamba yagiteguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki n’indi 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Ni igitaramo avuga ko yateguye mu rwego rwo gukundisha urubyiruko umuco. Ati “Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni ingenzi ko ababitse n’abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira.’’

Biteganyijwe ko azahurira ku rubyiniro n’abahanzi Ariel Wayz, Ruti Joel, DJ Marnaud ndetse na DJ GRVNDLVNG.

Ruti Joël azirikana uruhare rwa Buravan kuri Album ye ya mbere

Ku wa 22 Ukuboza 2023, Ruti yabwiye itangazamakuru ko agira igitekerezo cyo gukora Album yabanje kumva azayita ‘Rumata’ ariko birangira ahinduye izina ayita ‘Musomandera’ kubera uruhare rwa Buravan. 

Yavuze ko Album ‘Rumata’ yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n’indirimbo z’umudiho ugezweho. Akomeza ati “Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora."

Ruti avuga ko yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n’indirimbo 10 z’umudiho ugezweho biba ‘Rumata wa Musomandera’.

Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk’isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.

Ati “Ntabwo nkongi nshobora kumwibagirwa, ubu ngubu nta handi namukura usibye muri njye."

Ruti avuga ko nawe yagize uruhare rukomeye kuri Album ya Buravan yise ‘Twaje’, abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari ‘umunywanyi we’.

Yavuze ko ubushuti bwabo bwarandaranze kugeza n’ubwo baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo ‘Impore’ ya Ruti Joel arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo ‘Nyambo’ ya Buravan arayimwaka.


Massamba Intore na Ruti Joel batangaje ko biteguye guha icyubahiro Buravan mu gitaramo bazahuriramo tariki 31 Kanama 2024


Ruti Joel ari kumwe na Buravan ku rubyiniro- Babaye inshuti z’akadasohoka, barashyigikirana mu bihangano byabo 


Massamba agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki  


Ku itariki nk'iyi kandi ni bwo 'Yanga' wamamaye muri Cinema yitabye Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TSINDA' YA MASSAMBA INTORE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...