Ni intambara itavugwaho rumwe ariko yatutumbye igihe
kinini, bisandara ku mugaragaro ubwo Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago
yerekanaga ko arambiwe uruvugo rw’ibinyoma by’abantu bahagurukiye gusebya izina
rye mu bihe bitandukanye.
Mu biganiro binyuranye yafatiye amashusho, yagaragaje
ko atiyumvisha uburyo abarimo Murindahabi Irene, Djihad wa Isibo Fm, Dj Brianne
uzwi mu bavanga imiziki, uwiyise ‘Godfather’ ku rubuga rwa X, umuraperi Sky2 uzwi
ku rubuga rwa Youtube, ndetse na Habimana Olivier wiyise The Cat, bamaze igihe
bashyira izina rye mu majwi.
Yavuze ibi nyuma y’ibiganiro yakozweho igihe kinini ku
rubuga rwa X no kuri Youtube, bavuga ko hari umukobwa yateye inda, yananiwe
umuziki, yarwaye ‘Depression’ [agahinda gakabije] n’ibindi avuga ko byamukaraje mu buryo bukomeye.
Yago yahagurukanye icyitwa ‘Big Energy’ asaba abantu
kumushyigikira. Ndetse, yatangiye gukora ibiganiro avuga ko bitamaza buri wese ‘washatse
gukinira ku izina ryanjye’.
Ibi byatumye buri wese yavuzeho, nawe ategura
ibiganiro ku rubuga rwa X maze aganiriza abamukurikira yimara agahinda. Mu
kiganiro Djihad yagiriye ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko atiyumvisha impamvu
Yago yamwijunditse kuko ‘n’ubundi nta muntu ukundwa na bose’.
Yavuze ko amajwi ye yagiye hanze mu minsi ishize,
yumvikana avuga ko umukobwa uvuga ko yatewe inda na Yago nawe atabizi neza,
yagiye hanze bigizwemo uruhare n’umukecuru witwa Jeaninne, kandi nabwo yagiye
hanze abishaka.
Djihad yongeye kwemeza ko Yago afite ‘Depression’,
ashingiye ku kuntu uyu muhanzi yitwaye ubwo yabuzwaga kwinjira mu muhango wo
gusezera bwa nyuma ku muhanzi Yvan Buravan, wabereye muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
M Irene wavuzweho na Yago we yirinze kugira icyo avuga
cyeruye, ariko mu kiganiro aherutse gukorera ku rukuta rwe rwa Youtube, yavuze
aninura Yago.
Yago ashinja M Irene guha ibiganiro abarimo Sky2,
Taikun Ndahiro n’abandi bamusebya uko bucyeye n’uko bwije bitwaje dosiye zidafite
agaciro imbere ye.
Byatangiye
ntekereza ko ari showbiz!
Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wari Minisitiri
w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi muri manda ishize, yifashishije konti ye
ya X yagaragaje ko amaze iminsi abona abantu bashwanira ku mbuga nkoranyambaga,
rimwe na rimwe agatekereza ko ari ‘showbiz’.
Ariko ubwo yatangiraga kumva abantu bakoresha amagambo
arimo nka ‘inyangarwanda’, ndetse abandi bagatangira kugaragaza uterere abantu
bavukamo, yabonye ko byarenze ‘showbiz’, ahubwo ni urwango rweruye.
Yanditse agira ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko
rurimo ari ugususurutsa muri ‘Showbiz’. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu
bavukamo n’inyangarwanda narikanze."
Utumatwishima yabwiye Yago, Godfather, M Irene, Sky2 n’abandi
ko ‘gutukana no kubeshyerana atari umuco’. Ati “Mubiveho.’ Yasabye Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha (RIB) kureba niba urubyiruko rutitwikwira ‘Showbiz’ rugakora
ibyaha. Ati “RIB muturebere ko nta byaha bari gukora."
Hakenewe
umuhuza
Buri wese bitewe n’aho afite ijambo yumvikanisha ko
atiteguye kwiyunga na mugenzi we, mu gihe cyose mugenzi we yaba atamufashije
hasi.
Mu ijwi ryo hejuru, buri umwe yumvikanisha uburakari,
kandi akagaragaza ko afite ibimenyetso bishinza mugenzi we ibikorwa by’ubuhemu.
Sadate Munyakazi wabaye umuyobozi wa Rayon Sports,
yabwiye Dr Utumatwishima ko nk’inshuti y’urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu
we mu gukemura amakimbirane avugwa hagati ya bariya bakoresha imbuga
nkoranyambaga.
Ati “Mwaramutse amahoro nshuti muvandimwe Dr.
Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ni byo koko barumuna bacu bamaze iminsi bakoresha
imvugo zidakwiriye ku munyarwanda by'umwihariko aba ‘Jeunes’."
“Njyewe ubwanjye numva ibi bindeba nka mukuru wabo,
reka nemere ko ibi bidakwiriye ariko kandi mporane umutima unyemeza ko tugifite
igaruriro."
Yavuze ko yumva afite umuhate muri we umwemeza gukora
ubuhuza hagati ya bariya bose, ashingiye ku kuba hari abandi bari mu
makimbirane yagiye ahuza kandi bigatanga umusaruro unoze.
Atu “Ntabwo navuga ko ndi inshuti y’urubyiruko hari aba
‘Jeunes’ ntagiriye inama yo kuva mu mwanda w'inzangano, amakimbirane
n'amacakubiri."
Arakomeza ati “Yago, Godfather, M Irene, Sky2 munkundiye
naba umuhuza tugakemura ibibaganisha habi kuko ni mu nyungu za twese
nk'abanyarwanda kandi ntabwo yaba ariyo nshuro ya mbere mfashije aba ‘Jeunes’
kumvikana, bamwe muri mwe murabyibuka."
Umuhate we washimwe n’abantu banyuranye barimo
umunyamategeko Gatari Steven wanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko RIB
idakwiye gukomeza kureberera imigirire y’urubyiruko rwitwikira ‘showbiz’
rugakora ibyaha.
Yagize ati “Nshuti y'urubyiruko (Sadate Munyakazi) rwose
igitekerezo cyawe ndagishyigikiye kandi cyane, gusa impugenge mfite ni uko igihe
cyose RIB izakomeza kurebera imigirire idahwitse y'urubyiruko rumwe na rumwe
kandi yuzuye ibyaha bizakomeza kugorana. Abanyarwanda dukwiriye kwamagana ingeso
mbi na bene zo."
Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wari Minisitiri
w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi muri manda ishize, yasabye RIB gutunga
itoroshi mu rubyiruko rwitwikira ‘Showbiz’
Sadate Munyakazi yagaragaje ko yiteguye guhuza abarimo
Yago na M Irene bamaze igihe bashyiditse mu magambo

Yago amaze iminsi agaragaza ko yababajwe bikomeye n’abantu
bafite imiyoboro ya Youtube ‘bakinira ku izina rye’

M Irene aherutse gukora ikiganiro yirinda kuvuga mu
izina Yago umaze iminsi amushinja gutumira abantu bamuvuga nabi
