Hemejwe ko ifaranga-koranabuhanga (digital
currency) rizatangira gukoreshwa mu Rwanda bitarenze mu 2026. Kuri
ubu, harimo gutegurwa amategeko na politiki byihariye bigomba kugenga ikoreshwa
ry'iri faranga.
Mu kiganiro aherutse
kugirana na The New Times, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu,
Soraya Hakuziyaremenye, yavuze ko inyigo u Rwanda rumaze iminsi rukora
yagaragaje ko koko rukeneye ifaranga ry’ikoranabuhanga ndetse hanzurwa ko
ibikenewe byose ngo ritangire gukoreshwa bizaba byarangiye mu myaka ibiri iri
imbere.
Abasesengura ubukungu
bakavuga ko ari amahirwe menshi ku gihugu, kuko bizafasha no guhanga imirimo
mishya. Bavuga ko kandi iri faranga rizafasha igihugu kuzamura ubukungu bwacyo,
binyuze mu kwihutisha iterambere ry'ubucuruzi bw'imbere mu gihugu n'ubwambukiranya
imipaka.
Umwe muri aba, ni umuhanga mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, Dr. Bihira Canisius. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwakerewe gutangira gukoresha iri faranga kuko ibindi bihugu bimaze igihe biribyaza umusaruro.
Yagize ati: "Ahubwo twe twarakererewe abandi barikoresheje kuva kera, ryaremewe kuko ni ifaranga na ryo rifite uko rikora."
Crypto currency na
Bitcoin ni yo mafaranga-koranabuhanga azwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Ibigo
nka Binance, nabyo bimaze kumenyekana kubera gukora ubucuruzi bw'aya mafaranga
agezweho.
Banki nkuru y'Igihugu BNR
yemeza ko iri faranga rizaba ryitwa CBDC (mu magambo arambuye aribyo Central
Bank Digital Currency).
Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka,
uru rwego rwashyize ahagaragara ubushakashatsi rwakoze ku ikoreshwa
ry'ifaranga-koranabuhanga mu Rwanda. Bwerekana ko iri faranga rizagirira
igihugu akamaro binyuze muri gahunda ya leta, y'ubukungu buhererekanya
amafranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (cashless economy).
Habanje ubushakashatsi,
hazakurikiraho itegeko ryihariye ritanga uburengazira ku ikoreshwa ry'iri
faranga, rikazasohoka bitarenze mu 2026, ari nabwo rizatangira gukoreshwa mu
buryo bwemewe.
Ifaranga rya CBDC
ritandukanye n’andi mafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka ’Cryptocurrency’ ari
n’aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa.
Bimwe mu bitandukanya
Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa
na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n’ubonetse wese.
Ibi bituma ikoreshwa rya
Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk’uko
bigenda kuri Bitcoins kandi rikaba ryizewe nk’uko andi mafaranga bimeze.
Iri ni ifaranga rikorwa
n’ibihugu ariko imisusire yaryo itandukanye n’ayo dusanzwe tubona y’inoti
cyangwa ibiceri bikozwe muri zahabu cyangwa umuringa ’silver’.
Ni ifaranga ryemewe
n’amategeko rikoreshwa mu kugura ibintu na serivisi ariko hifashishijwe
ikoranabuhanga, kurihererekanya no kugaruza nabyo bigakorwa mu ikoranabuhanga.
Guverineri Wungirije wa
Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremenye, yavuze ko iri faranga
ry’ikoranabuhanga rizafasha Abanyarwanda guhererekanya amafaranga no gukora
ubucuruzi mu buryo butekanye, ugereranyije n’umutekano ifaranga risanzwe
rigira. Bizafasha kandi abantu kugira inyungu muri gahunda z’ubukungu n’imari
zidaheza.
Yakomeje avuga ku mpamvu
iri faranga ry’ikoranabuhanga rikenewe mu Rwanda.
Ati “byagaragaye ko ari
ingenzi kubera kandi ibiri gukorwa mu bind ibihugu. Turabizi ko hafi ibihugu 11
byatangiye gukoresha iri faranga ry’ikoranabuhanga. Icya mbere ni Bahamas,
ndetse harimo n’ibihugu byo muri Afurika birimo Nigeria, Ghana na Afurika
y’Epfo, aho bimwe biri mu cyiciro cy’igerageza mu gihe ibindi byatangiye
kurikoresha.
Yavuze ko gahunda yo
gutangira gukoresha iri faranga mu Rwanda yabanjirijwe n’inyigo yo kureba uko
byakorwa. Ni gahunda yagizwemo uruhare na Banki Nkuru y’Igihugu, Minisiteri
y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Soraya Hakuziyaremenye yavuze ko “Ibyavuye muri iyi nyigo byatweretse amahirwe atandukanye ari mu gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga mu Rwanda. Twabonye agera kuri ane dushaka kugerageza.
Amahirwe ya mbere ni uko iri faranga ry’ikoranabuhanga rizaba
rifite Ubushobozi bwisumbuyeho bwo gukora neza mu bijyanye n’uburyo
bw’imyishyurire buhari uyu munsi, ndetse ryagaragaye nk’uburyo bwiza bwo
kwishyurana mu gihe cy’ibiza n’ibibazo."
Yakomeje avuga ko nubwo
iri faranga ari ryiza hari impungenge nke barigizeho zishingiye ku kuba
Abaturage batakwitabira kurikoresha.
Ati “Niba Banki Nkuru y’Igihugu ishyizeho ifaranga ry’ikoranabuhanga ariko Abaturage ntibabone inyungu zaryo, nta kiba cyakozwe. Ntabwo dushaka gushyiraho ifaranga ry’ikoranabuhanga kubera kurishyiraho gusa, ahubwo turashaka gushyiraho ifaranga rifitye inyungu Abaturage b’u Rwanda.
Iyi niyo mpamvu twasohoye
inyandiko y’ibyavuye mu bushakashatsi ndetse buri wese akaba ashobora kubitanga
ibitekerezo, twiteze kubona ibitekerezo n’impungenge by’abaturage."
Soraya Hakuziyaremenye yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere hazatangira Ibikorwa byo kugerageza iri faranga n’ikoranabuhanga rikoresha, “hashingiwe kuri urwo rugendo, turatekereza ko Byose bizaba byarangiye mu myaka ibiri iri imbere."
