Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahurira ku
rubyiniro. Ariko, Sat- B azabanziriza Kitoko gutaramira muri kiriya gihugu,
kuko ahafite ikindi gitaramo ku wa 29 Nzeri 2024.
Iki gitaramo bombi bazakorera mu Bubiligi cyiswe “Live
Music Party " cyateguwe na sosiyete ya JC Entreprise isanzwe itegura ibitaramo
muri kiriya gihugu, bihuza cyane abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu Burundi
hagamijwe gususurutsa abahatuye.
Bazabanzirizwa ku rubyiniro n’aba Dj barimo Saido,
Elysaa, Mickey ndetse na Ami Pro, kandi bazataramarana n’muhanzi Kebby boy.
Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles, aho
kwinjira ari amapundi 25 ku muntu waguze itike mbere, ndetse n’amapawundi 30 ku
muntu waguze itike ku munsi w’igitaramo.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Sat-B yavuze ko
yiteguye neza iki gitaramo ‘cyane ko ari ubwa mbere nzaba ngiye mu Bubiligi’.
Ati “Kandi ni ahantu hari abarundi benshi, hari ingeri nyinshi z’abantu
batandukanye, ndabizi ko bantegereje."
Yavuze ko azita cyane ku kuririmba zimwe mu ndirimbo
ze zakunzwe mu bihe bitandukanye ndetse n’izo aheruka gushyira hanze ziri kuri
Album ze zitandukanye.
Sat-B avuga ko iki gitaramo yagitumiwemo na Kitoko ‘kugirango
tunezeze abanyarwanda n’abarundi babarizwa muri kiriya gihugu’. Ati “Muri
rusange navuga ko ari iki gitaramo kigamije gufasha abanyarwanda n’abarundi
gususuruka cyane cyane mu mpera z’uyu mwaka."
Yavuze ko kuzahurira ku rubyiniro na Kitoko, ari
ibintu afata nk’ibidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko Kitoko yatangiye
umuziki mbere ye. Ati “Navuga ko ari ibintu bidasanzwe kuri njye, kuko Kitoko ni
umuririmbyi ukomeye cyane kuva mu myaka 10 ishize, rero njye mufata nka Mukuru
wanjye mu muziki, kuko yamenyekanye mbere yanjye ndetse akora n’amateka mu
muziki. Rero, ndabyishimiye kuzataramana nawe."
Sat-B ni umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo wo mu
Burundi, watangiye urugendo rw’umuziki mu 2009 nyuma yo kuva mu itsinda rya
Wanavesi Kikosi. Kuva icyo gihe, yakoze indirimbo zakunzwe zatumye ataramira mu
bihugu bitandukanye ku Isi.
Uyu muhanzi w'imyaka 34 yamenyekanye cyane binyuze mu
ndirimbo zirimo nka 'No Love', 'Beautiful', 'Don't Cry', 'Ishari', 'Nyanzobe',
'Feel Love' n'izindi zinyuranye.
Kitoko Bibarwa yamenyakanye cyane binyuze mu ndirimbo
yashyize kuri Album ye yise ‘Ifaranga’ yasohoye muri Mutarama 2010. Ni album
yacuranzwe cyane mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane
mu gihugu cya Uganda.
Uyu muhanzi w'imyaka 38 umwibuke mu ndirimbo zirimo
nka 'Pole Pole', 'Urankunda Bikandenga', 'Agakecuru', 'Uzagace', 'Umwamikazi',
'Rurabo' n'izindi.

Sat-B na Kitoko bagiye guhurira bwa mbere mu gitaramo
kizabera mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024

Sat-B yavuze ko yashimishijwe no kuba agiye guhurira
ku rubyiniro na Kitoko afata nka Mukuru we mu muziki

Kitoko agiye gutaramira bwa mbere mu Bubiligi nyuma yo
gushyira hanze indirimbo ze zakunzwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'URI IMANA' YA KITOKO BIBARWA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'JE VAIS BIEN' YA SAT-B
