Abanyamakuru batanu bagezweho bafite aho bahuriye n’iyobokamana ryo mu Rwanda, batoye abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe kurusha abandi muri iki gihe, mu rwego rwo kurushaho kubatera umwete.
Uko bwije n'uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugenda wunguka impano nshya, zigakundwa ndetse zigatanga n'icyizere cy'ejo hazaza hawo. Itangazamakuru riri ku isonga mu gushyigikira iterambere ry'uyu muziki. Umunyamakuru wa Isibo TV & Radio, ni umwe mu biyemeje gushyiraho itafari rye abinyujije mu kiganiro akora cyitwa Holy Room.
Mu banyamakuru batoye ku ikubitiro, harimo Iradukunda Moses ukorerera Radio Rwanda mu kiganiro cyitwa 'Showbizz Today,' Dudu Rehema ukorera Life Radio, Frank Mario Sebudandi ukorera Authentic TV & Radio, Uwiringiyimana Theogene (MC Theo) ukorera Life Radio na Agape TV, ndetse na MC Fidele Gatabazi ukorera BTN & Ahupa Radio.
Abaramyi
barushije abandi amajwi, harimo Israel Mbonyi wagize amajwi 5/5, Papi Clever
& Dorcas bagize 4/5, Ben & Chance bagize 4/5, Chryso Ndasingwa wagize
3/3 ndetse & Vestine na Dorcas bagize 3/5.
Mu
bandi bahabwaga amahirwe harimo Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Josh Ishimwe,
Miss Dussa, Meddy, David Kega, Byiringiro Gedeon, Bonke Bihozagara, ndetse
n'itsinda rya James na Daniella.
Uru
rutonde, rwakorewe mu kiganiro 'Holy Room' gikorwa na Abayisenga Christian wa
Isibo Radio & TV, rukaba rwabimburiye izindi nyinshi zigiye kujya zikorwa
muri iki kiganiro mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry'uyu muziki uhembura
imitima y'abatari bake haba mu Rwanda no mu mahanga.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Christian yavuze ko hari n'igihe kizagera
abatowe mu cyiciro runaka bagatangira no guhabwa ibihembo. Yatangaje ko ibi nta
kindi babikoreye usibye gushimira aba baramyi no kubatera umwete kuko bari
gukora cyane.
Ikiganiro 'Holy Room' giheruka guheshwa umugisha n’Umukozi w’Imana Rev. Antoine Rutayisire,
kigaruka ku gushima Imana ku bw'ineza yayo, gutarama, kuvuga ubuhamya bw'ibyo
Imana yakoze no kumenyesha amakuru agezweho muri Gospel, buri ku Cyumweru
guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo (6h00) kugeza Saa Mbiri n'Igice
(8h30).
Christian Abayisenga ni umunyamakuru wamenyekanye mu kiganiro
Salus Relax kuri radio Salus (Aho yabaye umuyobozi w’igisata cy’imyidagaduro)
aza kuhava yerekeza kuri radio Authentic ya Apotre Dr Paul Gitwaza aho yagiraga
ikiganiro cyakundwaga n’abakristo benshi cyitwaga The breakfast.
Nyuma yaje gusezera kuri iyi Radio agirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku Isibo TV, aza no gutangiza ikiganiro cya Gospel cyitwa Holy Room kimwe mu bikunzwe hano mu Rwanda.
Umunyamakuru Abayisenga Christien wa Isibo TV & Radio yatangije gahunda yo gutora mu kiganiro akora cya Holy Room
Abanyamakuru 5 bagezweho muri Gospel yo mu Rwanda batoye abaramyi bakunzwe kurusha abandi
Aba uko bakurikirana nibo batowe ku kigero cyo hejuru
TANGA IGITECYEREZO