Kigali

Nta cyahindutse ku banyamahanga bemerewe gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/08/2024 23:58
0


Umubare w'abakinnyi b'Abanyamahanga bemerewe gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ntabwo wigeze uhinduka nyuma y'uko byavugwaga ko ushobora guhinduka.



Kimwe mu bintu bimaze iminsi bigarukwaho cyane mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ni ikijyanye n'abakinnyi b'abanyamahanga niba abemerewe gukina bazongerwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye amakipe amabwiriza azagenderaho muri shampiyona ya 2024/25.

Muri aya mabwiriza harimo ko abakinnyi b'Abanyamahanga bemerewe gukoreshwa ku mukino ari 6 gusa n'ubundi nk'uko byari bisanzwe aho kuba 8 nk'uko byavugwaga.

Aya mabwiriza aje nyuma yuko amakipe arimo APR FC, Mukura VS na Rayon Sports zaguze abakinnyi benshi b'Abanyamahanga ndetse benshi akaba aribyo bagenderahaho bakavuga ko umubare w'Abanyamahanga ugomba kongerwa dore ko n'amakipe menshi ari byo yifuzaga ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange.

Shampiyona ya 2024/25 izatangira gukinwa ku munsi wejo ku wa Kane aho imikino izabimburira indi ari uwo ikipe ya Gorilla FC uzakinamo na Vision FC, uwo Bugesera FC izakinamo n'Amagaju FC ndetse nuwo Mukura VS izakinamo na Gasogi United.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND