RFL
Kigali

Amakipe yasinyishije abakinnyi bashya barenga 150: Ibyo wamenya mbere y'uko shampiyona ya 2024/25 itangira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/08/2024 21:59
0


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25 irabura amasaha macye igitangira gukinwa gusa hari ibyo kumenya mbere yuko itangira gukinwa.



Kuri uyu wa Kane Saa Cyenda ni bwo hakinwa umunsi wa Mbere wa shampiyona. Imikino izabimburira indi ni uwo ikipe ya Gorilla FC izakinamo na Vision FC, uwo Bugesera FC izakinamo n'Amagaju FC ndetse n'uwo Mukura VS izakinamo na Gasogi United.

Shampiyona iheruka yaranzwe no gutungurana ku makipe amwe nk'aho Musanze FC yatunguranye ikitwara neza ndetse bikarangira isoreje no ku mwanya wa 3 naho AS Kigali yo igatungurana ikarangiza igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma.

Ikindi cyayiranze ni uguhangana ku makipe amanuka muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri kugeza aho byageze ku mukino wa nyuma mu mibare nta n'imwe iramanuka.

Nyuma yuko bigenze gutya mu mwaka ushize w'imikino benshi baribaza uko noneho ubu bizagenda, gusa muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mu byo kumenya mbere y'uko shampiyona itangira.

1.Amakipe yose uko ari 16 yasinyishije abakinnyi barenga 150

Muri iyi mpeshyi amakipe yariyubatse kugira ngo arebe uko yazahatana mu buryo bwose. Imibare yerekana ko amakipe yose yasinyishije abakinnyi barenga 150. 

Ukuyemo AS Kigali na Kiyovu Sports zo kumenya abakinnyi bose bashya zasinyishije bigoye, ikipe ya Mukura VS na Rutsiro FC nizo zasinyishije abakinnyi benshi bagera kuri 14 mu gihe izasinyishije bacye ari Marine FC na Etincelles FC zasinyishije 5.

Uko amakipe yagiye yinjizamo abakinnyi bashya; 

Rutsiro FC yasinyishije abakinnyi 14 ari bo Matumele Arnaud, Itangishatse Jean Paul, Ngirinama Alexis, Mbandu Olivier, Kabura Jean, Habimana Yves, Mumbere Mbusa Jeremie, Ndabitezimana Lazard, Ndikumana Tresor, Mambuma Ngunza Thithi, Uwambazimana Leon, Mutijima Gilbert, Nduwayezu Jean Paul na Munyurangabo Cedric.

Muhazi United yasinyishije abakinnyi 10 ari bo Kagaba Nicholas, kwizera Ahmed, Matabaro Assumani, Kubwimana Cedrick (Jay Polly), Muhimpundu Aman, Ramadhan Amzati Patient, Babuwa Samson Omaviare, Twishime Benjamin, Niyitegeka Idrisa na Nziengui kouma Nicodeme Russell.

Vision FC yasinyishije abakinnyi 9 ari bo Ndekwe Felix, Hakizimana Amani, Lutaaya Micheal, Bonney Stephen, Cyubahiro Idarus, Misago Jules, Faustin Edgar, Twizerimana Onesme na Rugangazi Prosper.

Police FC yasinyishije abakinnyi 11 aribo Yakubu Issa, Ani Elijah, Joakiam Ojera, Niyongira Patience, David Chimezie, Mandela Achraf, Kilongozi Richard, Nshimiyimana Simeon, Henry Msanga, Allan Katerega na Muhozi Fred.

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 13 ari bo Ndikuriyo Patient, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange, Ndayishimiye Richard, Adama Bagayogo, Rukundo AbdulRahman, Niyonzima Olivier Sefu, Fitina Ombolenga, Omar Gningue, Haruna Niyonzima, Prince Elenga Kanga, Fall Ngagne, Youssou Diagne na Ishimwe Fiston.

Amagaju FC yasinyishije abakinnyi 7 aribo Useni Kiza Seraphin, Twagirumukiza clement, Kambale Kilo Dieume, TWIZERIMANA Innocent, Iragire Said Shaban Salomo na Rashid Mapoli.

Marine FC yasinyishije abakinnyi 5 aribo Bigirimana Alfani, Vary Irambona, Mainami Ndumbe Sanda Sulei na Mutabaruka Alexander.

Bugesera FC yasinyishije abakinnyi 8 ari bo Bizimana Yannick, Mucyo Didier Junior, Ndayogeje Gerard, Ciza Jean Paul, Arakaza Mac Arthur, Hirwa Jean Deu Dieu Didier Mfashingabo na Eric Iracyadukunda.

Gorilla FC yasinyishije abakinnyi 13 ari bo Eric Rutanga, Mugunga Yves, Blaise Nishimwe, Moussa Omar, Shyaka Jean Derrick, Ntwari Evode, Ruhumiriza Manzi Patrick, Serge Ntagisanayo, Muhawenayo Gad, Alexis Karenzo, Nduwimana Franck, Uwimana Kevin na Duru Mercy Ikena.

Gasogi United yasinyishije abakinnyi 7 aribo Gasogi United Muhindo Collin, Ousman Doumbia Manian, Niyonkuru Prince, Malipangou Theodore Christian Yawandenji, Synrtick Baloukoulou Zico, Ndikumana Danny na Kokoete Udo Ibiok.

Mukura VS yasinyishije abakinnyi 13 aribo Abdoul Jalilu, Agyenim Boateng Mensah, Alonso Betchoka, Jordan Dimbumba, Fred Niyonizeye, Vincent Adams, Mende Sunzu Bonheur, Uwumukiza Obed, Tuyizere Jean Luc, Irumva Justin, Ishimwe Abdoul, Mwiseneza Kevin na Irankunda Moria.

APR FC yasinyishije abakinnyi 11 ari bo Aliou Souane, Seidu Dauda, Richmond Lamptey, Mahamadou Lamine Bah, Mamadou Sy, Chidiebere Nwobodo Johnson, Godwin Odibo, Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Frodouard, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Byiringiro Gilbert.

2.Amakipe 7 afite abatoza bashya 

Amakipe 7 muri 16 niyo agiye gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25 afite abatoza bashya. Ayo ni Rayon Sports yazanye Robertinho, APR FC yazanye Darko Novic, Gasogi United yazanye Ghyslain Tchiamas, Gorilla FC yazanye Alain Kirasa, Rutsiro FC yazanye Gatera Moussa na Etincelles FC yazanye Nzeyimana Mailo.

3.APR FC, Police FC na Rayon Sports nibo bakandida b'igikombe cya shampiyona 

Muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, abakandida b'igikombe bahora ari APR FC na Rayon Sports ndetse n'indi kipe imwe iba yariyubatse neza.

Kuri ubu aya makipe yombi yiyubatse neza aho Rayon Sports yagerageje kwibanda ku Isoko ry'abakinnyi bitwaye neza mu Rwanda, naho APR FC yo ikaba isoko ryayo ryaribanze ku bakinnyi bo hanze y'u Rwanda biganjemo abakiri bato gusa bafite impano y'umupira w'amaguru ndetse naho bavuye bakaba baragenderwagaho.

Indi kipe yiyubatse neza nkuko byagaragaye mu mikino ya gicuti yakinnye ndetse no ku mukino wa Super Cup ni Police FC. Bijyanye n'ukuntu iyi kipe yaguze abakinnyi bakomeye basanga abandi bari bayisanzwemo nabo bakomeye ndetse ikaba inafite umutoza umenyereye shampiyona y'u Rwanda, Mashami Vincent nayo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe.

3. Mukura VS ishobora kuzatungurana 

Ikipe ya Mukura VS ntabwo ihabwa amahirwe cyane yuko yakwegukana igikombe cya shampiyona ariko ishobora kuzatungurana. Iyi kipe yiyubatse ku buryo bukomeye aho yaguze abakinnyi batandukanye barimo, Abdoul Jalilu, Agyenim Boateng Mensah bakuye muri Ghana ndetse na Alonso Betchok bakuye muri Cameroon.

Ntabwo wakibagirwa kandi ko yaguze umukinnyi wagizwe uwahize abandi muri shampiyona yo mu gihugu cy'u Burundi, Fred Niyonizeye. Aba bakinnyi baje basanga Afhamia Lotfi wagaragaje ko ari umutoza mwiza muri shampiyona y'u Rwanda.  

4. Shampiyona igiye gutangira Kiyovu Sports na AS Kigali zititeguye neza

Aya makipe 2 shampiyona igiye gutangira zititeguye neza dore ko AS Kigali yamaze no kwandikira Rwanda Premier League iyisaba ko umukino wari kuzabahuza na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wasubikwa kuko babyumvikanyeho hagati yabo.

Aya makipe yose abarizwa mu mujyi wa Kigali yagize ibibazo bishingiye ku bukene ndetse biza gutuma ariyo atangira imyitozo nyuma. Kuri ubu amakuru avuga ko bose batari bemerwa na FIFA kwandikisha abakinnyi bashya bitewe n'ibibazo bafitanye na bamwe mu bakinnyi bayanyuzemo bityo akaba ariyo mpamvu agira ngo abanze akemure ibyo.

5. Hashobora kuzaba inkundura mu makipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri 

Nk'uko byagenze muri shampiyona iheruka bishobora no kuzaba ariko bigenda mu y'uyu mwaka. Ubusanzwe bimenyerewe ko amakipe avuye mu cyikiro cya kabiri aba ariyo afite ibyago byinshi byo kumanuka ariko muri ibi bihe bya vuba hagenda habamo impinduka.

Kuri ubu Vision FC na Rutsiro FC zavuye mu Cya kabiri zose zariyubatse zigura abakinnyi basanzwe bamenyereye shampiyona y'u Rwanda bityo bikaba bigaragara ko nta gahunda zifite zo kwitwara nabi.

Bugesera FC na Etincelles FC nazo zarokotse ubushize kuri ubu zariyubatse ndetse n'ibibazo by'ubukene byazivugwagamo biri kuvugutirwa umuti.


Amakipe 16 agiye gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25

Mu batoza 16 bagiye gutoza muri shampiyona ya 2024/25, 7 ni bashya mu makipe yabo

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND