Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente wongeye kugirirwa icyizere, yarahiriye inshingano nshya, mu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga
Amategeko ku Kimihurura, niho habereye umuhango w’Irahira rya Minisitiri
w'Intebe. Ni umuhango wayobowe na Perezida Kagame.
Ubwo yarahiraga, Minisitiri Ngirente yagize ati:
"Njyewe Ngirente Edouard, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko
ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n'andi
mategeko, ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n'ibyagirira abanyarwanda bose
akamaro;
Ko nzaharanira ubumwe
bw'abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha
ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe
n'amategeko. Imana izabimfashemo."
Dr Ngirente Edouard ugiye
kurahira, yaraye yongeye gushyirwa ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe na Perezida
Kagame. Yari asanzwe muri izo nshingano kuva muri 2017.
Akimara kongera gutorwa,
Minisitiri Ngirente yashimiye Perezida Kagame mu butumwa bugira buti: "Mbikuye
ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba
mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza
gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda."
Ingingo ya 118 mu Itegeko
Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe,
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu
ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yarahiriye inshingano nshya
Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe
TANGA IGITECYEREZO