Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hari intego yo gukuba gatatu umusaruro w’ikawa yera mu Rwanda binyuze muri gahunda yo kurwanya ibyonnyi no gusazura ibiti zeraho.
Igihingwa ngengabukungu
cya kawa ni kimwe mu bimaze imyaka irenga ijana bihingwa n’Abanyarwanda ariko
bikorwa mu buryo butari ubw’umwuga icyakora mu myaka 30 ishize kikaba cyarabaye
kimwe mu bihingwa byahawe imbaraga ndetse byitabwaho.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukuba gatatu
umusaruro w’ikawa yeza, binyuze muri gahunda yo gusazura ibiti zeraho no
gusimbuza ingemwe nshya ibishaje birengeje imyaka 30.
Byagarutsweho kuri uyu wa
Gatatu, ubwo mu Karere ka Nyamasheke hakorwaga ubukangurambaga mu bahinzi ba
kawa, banigishwa uko bayisazura.
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyizeye
ko umusaruro mu myaka 4 iri imbere uzikuba gatatu, mu gihe ikawa yitaweho neza.
Mu mwaka w’ingengo
y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20.000
yinjije miliyoni 115.9 $ [ni ukuvuga asaga miliyari 147 Frw], bigaragaza
izamuka rya 53.39% ugereranyije n’umwaka wari wabanje aho yari yinjije miliyoni
75.5$.
Nubwo bimeze bityo ariko,
uyu munsi hafi 30% by’ibiti by’ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda birashaje,
kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe, bikaba bikeneye gusazurwa ndetse hakanagurwa
ubuso ihinzeho ukarenga hegitari 42,229 zibarurwa uyu munsi.
Mu karere ka Nyamasheke gusa,
gusimbuza kawa ishaje bizakorerwa kuri hegitari 1107 mu gihe gusazura bizagera
ku buso bwa hegitari 393 mu myaka ine.
Kugeza ubu imibare yo mu
2023 igaragaza ko ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229
zavuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w’ingengo y’imari wa
2020/2021. Umusaruro ku giti kimwe cya kawa ukaba warageze ku bilo 2.6 mu mwaka
w’ingengo y’imari wa 2022/2023.
TANGA IGITECYEREZO