Ikigo cya Samsung 250 gicuruza ibicuruzwa by’Ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye; gikomeje gushyira igorora abakigana cyane ko uretse kugira ibikoresho bikoranywe umwimerere, ubu cyashyizeho Poromosiyo idasanzwe ku bakunzi ba iPhone zigenzweho zo mu bwoko bwa 15 Pro Max.
Mu
gihe iki kigo gikomeje kuba ubukombe mu gihugu hose, kuri ubu noneho
ntibisanzwe kuko cyatekereje no ku bakunzi ba telefone zigezweho za iPhone 15
Pro Max maze kibagenera impano idasanzwe.
Umwe
mu bakozi ba Samusung 250, Irakoze Tonny Gratien yatangarije InyaRwanda ko
bafitiye abakiliya babo poromosiyo igiye kumara ibyumweru bibiri, ikaba
izaherekezwa n’impano zisanzwe zihabwa abahahira muri iri duka.
Yasobanuye
ko uzahahira iPhone 15 Pro Max muri Samsung 250 mu gihe cy’ibyumweru bibiri,
azaba afite amahirwe yo kuyihabwa ku giciro gito cyane, ndetse agahabwa na
garanti y’imyaka ibiri yose aho kuba umwaka umwe nk’uko bisanzwe bimenyerewe.
Irakoze
yagize ati: “Turi kuyitangira ku giciro nk’icy’uruganda muri Amerika. Ni ku
giciro cyo hasi cyane gishoboka kugira ngo buri munyarwanda wese agire
ikoranabuhanga ryiza ariko ryizewe. Telefone ya iPhone 15 Pro Max iri mu
matelefone meza akunzwe cyane ku Isi.
Si
ibyo gusa kandi, kuko nk’uko abakiliya ba Samsung 250 bamaze kubimenyera, nta
mukiliya ushobora guhahirayo ngo acyure telephone gusa ahubwo ahabwa n’utundi
dushya tuba tumuteganirijwe. Kamwe muri utu dushya, ni uko mu mezi atandatu ya
mbere uguze iyi telefone muri iri duka ukagira impanuka ikirahure cyayo
kikameneka, bahita baguhindurira bakagushyiriraho igishya nta kindi kiguzi
bigusabye.
Amara
impungenge bakiliya ku bijyanye n’iyi poromosiyo, umukozi wa Samsung 250
yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ngo iPhone 15 Pro Max turi gutanga, hari
n’abashobora kugira ngo ni amapilate, turi gutanga ‘orginal’ zo ku ruganda.”
Bimwe
mu biranga iyi telefone iri kuri poromosiyo, harimo kuba ari verisiyo nshya
ikomoka ku ruganda muri Amerika, kuba idashobora kwangizwa n’amazi
(Waterproof), ndetse no kuba ifata E-Sim na Sim Card isanzwe kugira ngo uyiguze
aabashe gukomeza gukoresha imirongo ye yose.
Akomoza
ku bindi bishya bahishiye abakiliya babo n’abifuza kubagana muri iki gihe,
yagize ati: “Nk’uko bimenyerewe, Samsung 250 turi ubukombe mu isi
y’ikoranabuhanga. Tubafitiye ibikoresho byiza bya Samsung, abaduhahira batubera
abahamya, nawe utaraduhahira gerageza uze wumve isi igezweho.
Yahamagariye
abantu bose kubagana bakabaha ibikoresho by’ikoranabuhanga byose bijyanye n’igihe,
byizewe kandi bikomeza gukurikiranwa. Muri ibyo harimo amafrigo meza,
telefone za Samsung z’ubwoko bwose, televiziyo nziza, 'Compressor' zihabwa garanti y'imyaka 20 ndetse n’ibindi bikoresho byujuje
ubuziranenge.
Iri
duka rikorera mu Mujyi mu nyubako ya Kigali City Tower haruguru ya T2000 harebana na Station itagikora mu
muryango wa 18 na Gisimenti ku muryango uri ku murongo wa Equity Bank. Bafite kandi n'ayandi mashami mu Giporoso ahahoze MTN ku maferuje, i Musanze ugana kuri Gare n'i Gisenyi kuri arete yo kwa Rujeni. Aha hose
havuzwe hejuru uhasanga ibyapa bya Samsung 250.
Samsung 250 yashyize telefone ya iPhone 15 Pro Max kuri poromosiyo
Wayibona ku giciro gito cyane mu gihe cy'ibyumweru bibiri
Ni telefone nziza, igezweho, ihendutse kandi yizewe
Nta handi wasanga amahirwe nk'aya usibye muri Samsung 250 gusa
Usibye iyi telefone iri kuri poromosiyo, muri Samsung 250 bafite n'izindi nyinshi zigezweho
Bafite n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bibereye ijisho kandi bifite uburambe
Bafite amafrigo meza cyane
Televiziyo za rutura na zo zirahari
Hari na 'pochette' z'ubwoko bwose
Gana Samsung 250 uhahe iPhone 15 Pro Max kuri poromosiyo, ugure n'ibindi bikoresho biherekejwe n'udushya twinshi
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
">Reba hano ibisobanuro birambuye kuri poromosiyo ya Samsung 250 igiye kumara ibyumweru bibiri
AMAFOTO: Doxivisual - InyaRwanda
VIDEO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO