Kigali

Pakistan yabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/08/2024 9:05
0


Ibidasanzwe biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 14 Kanama ni umunsi wa 227 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 129 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Hippolyte de Rome na Maximilien Kolbe.

Bimwe mu bayaranze uyu munsi:

1816: Ubwami bw’Abongereza bwongeye ikirwa cya Tristan da Cunha mu bice bukoloniza bagikura mu maboko y’igihugu cya Afurika y’Epfo ubwacyo.

1846: Ibuye rivuye ku yindi mibumbe rizwi nka Cape Girardeau rifite ibiro bibiri n’ibice bitatu ryahawe inyito ya (chondrite-type) ryaguye mu Mujyi wa Cape Girardeau.

1912: Igisirakare kirwanira mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye ibitero bikomeye kuri Nicaragua cyari kigamije gukura ku butegetsi Guverinoma yari imaze kujyaho nyuma y’imyaka igera kuri itatu José Santos Zelaya avuye ku butegetsi.

1937: Hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru w’ingabo z’u Bushinwa zirwanira mu kirere.

Wibukwa cyane biturutse ku mateka y’intambara yiswe Second Sino-Japanese War abandi bitirira intambara ya Kabiri y’Isi yose, icyo gihe u Bushinwa bwahannye u Buyapani ndetse u Bushinwa bubasha gusenya indege esheshatu zikomeye z’Abayapani zizwi nka Mitsubishi G3M.

1947: Igihugu cya Pakistan cyabonye ubwigenge.

1959: Hashinzwe ku mugaragaro ndetse hakorwa inama bwa mbere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru wa Amerika.

1969: Ingabo Z’Abongereza zashinze ibirindiro muri Ireland y’Amajyaruguru.

1971: Igihugu cya Bahreïn cyabonye ubwigenge.

1973: Itegeko Nshinga ry'Igihumbi Magana Cyenda na Mirongo Irindwi na Gatatu ryatangiye kugenderwaho muri Pakistan.

1976: Hashinzwe ishyaka rya Senegalese political party riba ishyaka rya gatatu muri Senegal ryemewe.

2007: Muri Iraq ahitwa Kahtaniya habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera kuri Magana Arindwi na Mirongo Icyenda na Batandatu.

2010: Hatangijwe imikino ngororamubiri mpuzamahanga y’urubyiruko.

Iyi mikino iba buri myaka ihuza urubyiruko rw’abari hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi n’umunani, yatangiriye muri Singapour.

2020: Habaye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1981: Kofi Kingston, Umusifuzi wabigize umwuga wo muri Ghana.

1987: Tim Tebow umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1464: Pie II, papa wa 210 muri Kiliziya gaturika.

1941: Paul Sabatier, umuhanga mu butabire ukomoka mu Bufaransa wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire mu 1912.

1958: Frédéric Joliot-Curie, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Bufaransa wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge.

2004: Czeslaw Milosz, umwanditsi wabiherewe n’igihembo cyitiriwe Nobel.

2007: Kotozakura Masakatsu umusifuzi wo mu Buyapani.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND