Ku wa 17 Kanama 2024 ni bwo Sheebah Karungi azataramira abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali. Kuri ubu yamaze kugera mu Rwanda.
Ku isaha ya saa Munani z'ijoro ni bwo Sheebah Karungi
yageze i Kigali aho yaje n’indege ya Nairobi-Kigali nyuma y'uko iya Entebbe-Kigali yari yamusize, bikaba ngombwa ko ajya kunyura muri Kenya.
Akigera ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe, yakiriwe n’itsinda rigari
ririmo n'abazamufasha baturutse muri Uganda. Hari kandi na DJ Crush bazahurira ku
rubyiniro wanamushyikirije ururabo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sheebah yatangiye yibutsa
abantu ko ari umunyarwanda. Yagize ati: ”Ubundi mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, Mama ni umunyarwandakazi,
Papa ni umugande buri gihe iyo ndi hano mba ndi mu rugo.”
Yavuze kandi ko yiteguye cyane gutanga ibyishimo ari
na cyo cyatumye azana abantu benshi ati: ”Nazanye abantu barenga 10, ku wa
Gatandatu nditeguye cyane kubashimisha, hari haciyeho igihe.”
Yikije ku ndirimbo eshatu yakoranye n’abanyarwanda
atangaza ko hari n’izindi azava i Kigali zikozwe. Ati: ”Byari byiza gukorana nabo, ubu nditegura gukorana n’abandi babiri ubundi hano nazanye na Producer wanjye
turaza gukora ibintu bidasanzwe muri iki cyumweru.”
Ubwo The Ben yataramiraga i Kampala muri Gashyantare 2024, Sheebah ntiyahabonetse kandi yari mu bagombaga kuririmba. Byakuruye umwuka mubi na cyane ko atigeze yamamaza iki gitaramo. Byatumye bamwe bavuga ko yabyirengagije, abandi bavuga ko yakwepye.
Sheebah Karungi agaruka ku byavuzwe byose kuri iyi ngingo yagize ati: ”Tumeranye
neza, turi abahanzi turubahana, ntabwo navuga ko ibyabaye ari ibintu nari napanze, ibintu bijya biba abantu bakabigira birebire.”
Yagarutse ku bihe yanyuzemo i Kigali aho
yakoreraga amafaranga afite imyaka 15 ati: ”Njya nibuka ubwo natangiraga mbyina ikimansura
hano iyo mpageze mba numva ngarutse ku isoko.”
Yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo, gusa avuga
ko Imana nivuga Yego ntakabuza azibaruka umwana. Ati: ”Ntabwo nashatse ahubwo
ariko nzibaruka Imana igihe izabishakira.”
Igitaramo cya Sheebah Karungi cyari kimaze iminsi
cyamamazwa, azagihuriramo n’abahanzi barimo Bwiza na Bushali. Yavuze ko atazi ibihangano
by'aba bahanzi bo mu Rwanda ariko azi neza ko azava i Kigali abimenye.
Iki gitaramo kizagirwamo uruhare n’abavanzi b’umuziki
nka DJ Phil Peter na DJ Crush n’ababyinnyi bagezweho barimo Divine Uwa,
Jojo Breezy, Shakira Kay na General Benda.
Ni igitaramo kizayoborwa n’abashyushyarugamba
bamaze kugwiza ibigwi ari bo Anita Pendo na Mc Tino.
Sheebah Karungi w’imyaka 34 yitezweho gutanga ibyishimo
mu ndirimbo nka "Famer Remix" yakoranye na Ykee Benda, "Weekend" yakoranye na
RunTown;
Haraza kandi n'izo yakoranye n’abahanzi b’abanyarwanda zirimo "Binkolera" yakoranye The Ben, "Embeera Zo" yakoranye na Bruce Melodie na "Am In Love" yakoranye na Kitoko.
Uyu muhanzikazi yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2022
mu bitaramo byaherekeje iserukiramuco rya ATH. Akundirwa imbaraga nyinshi
agaragaza ku rubyiniro, imyambarire n’uburyo abanyeganyeza umubiri.
REBA AMASHUSHO UBWO SHEEBAH KARUNGI YARI AGEZE I KANOMBE
TANGA IGITECYEREZO