RFL
Kigali

Perezida Kagame yongeye kugira Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2024 22:02
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yongeye guha inshingano za Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente bari bamaze imyaka igera muri irindwi bakorana.



Ku wa 11 Kanama 2024 ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5. Nyuma y'iminsi ibiri arahiye, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ni bwo Perezida  Kagame yagize Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe, akaba ari umwanya yari amazemo imyaka 7.

Dr Edouard Ngirente yavutse ku wa 02 Gashyantare 1973, bivuze ko afite imyaka 51. Yahawe inshingano bwa mbere zo kuba Minisitiri w’Intebe muri Kanama 2017.

Yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame cyo gukomeza inshingano ze nka Minisitiri w'Intebe. 

Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe wa Gatandatu w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri Guverinoma, ariko kugeza n’ubu hari abantu bakunze kwibaza ku mateka ye.

Mbere yuko agirwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yakoraga muri Washington DC muri World Bank Group.

Ni ahantu yakoze imyaka igera mu 6 aho yari Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibihugu 20 bya Afurika. Yasoje iyi mirimo yaragizwe Umujyanama Mukuru.

Mbere yo kujya gukora muri Banki y’Isi yari yarabaye mu Buyobozi Bukuru bwa Minisiteri y’Igenamigamigambi mu by’Imari n’Ubukungu.

Uyu mugabo afite impamyabushobozi y’Ikirenga mu by’Ubukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi.

Yize kandi muri Kaminuza zitandukanye zirimo na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda (UR) yanabayemo umwalimu.

Dr. Ngirente ni umugabo wubatse, afite abana 2. Yavukiye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ari na ho yigiye amashuri abanza.

Inshingano nkuru y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ni uguhuza ibikorwa bya Guverinoma no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politike ya Guverinoma n’ibikorwa byayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND