RFL
Kigali

Ubushobozi buke n’imyumvire ikiri hasi: Bimwe mu bibangamiye abana bakoresha imoso

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/08/2024 13:56
1


Mu gihe Isi yose yijihije umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso uyu munsi tariki 13 Kanama, umuryango ‘Left Hand Initiative Center’ uvuganira abana bakoresha imoso mu Rwanda, wagaragaje ibibazo by’ingutu birimo ubushobozi buke n’imyumvire ikiri hasi abantu bafite ku bakoresha imoso.



Uyu munsi Tariki 13 Kanama, ni umunsi wahariwe kwizihiza abantu bakoresha imoso ku Isi yose. Watangiye kwizihizwa kuva mu 1976. Ku rwego rw’Umugabane wa Afurika  wizihirijwe muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo mu gikorwa cyateguwe n’umuryango ‘Africa Left Handers Confederation’.

Mu Rwanda nubwo nta birori byihariye byateganijwe, ntibyabujije umuryango ‘Left Hand Initiative Center’ uvuganira abana bakoresha imoso, kugira icyo utangaza kuri uyu munsi wabahariwe, ndetse unashyira umucyo ku mbogamizi abakoresha imoso bagihura nazo.

Umuyobozi wa ‘Left Hand Initiative Center’ ,Tujaribu Claude yagiranye ikiganiro na InyaRwanda, agaruka kuri bimwe mu bibazo by’imbogamizi bafite. Yakomoje ku kuba hari ubushobozi buke cyane cyane mu myigire aho ibikoresho bifasha abana bakoresha imoso bikiri bike ndetse ko hari n’intebe zabugenewe zidakuze kuboneka mu mashuri.

Tujaribu Claude washimye cyane ko Leta y’u Rwanda yegereje uburezi abana bose nta n'umwe iheje, yasabye ko n’abana bakoresha imoso bongererwa ubushobozi.

Agaruka kuri ibi yagize ati: ‘Itegeko Nshinga rivuga ko nta n'umwe ukwiye guhezwa ariko wajya muri Minisiteri y’Uburezi ntaho herekanwa ko ukoresha imoso hari uburyo agomba gufashwamo bwihariye”.

Uyu muyobozi yagarutse ku kuba imyumvire ikiri hasi nayo ikiri imbogamizi ku bana bakoresha imoso, aho yanatanze urugero rw’uko hari ababyeyi bagikubita abana babo babaziza ko bakoresha imoso, imyumvire ishingiye ku madini na sosiyete muri rusange yumvikanisha ko abakoresha imosp hari icyo babuze nayo ngo iracyagaragara hamwe na hamwe.

Yakomeje agira ati: “ Hagombaga kuba amabwiriza muri Minisiteri y’Uburezi agenewe abarezi n’ababyeyi mu gufasha abana bakoresha imoso cyane mu burezi. Ikuraho imyumvire y’amadini, imico ibangamira abana bakoresha imoso”.

Ati: “ Mu Isi abarenga 10% bakoresha imoso ,ntibagomba kubaho nta mabwiriza abarengera muri buri gihugu batuyemo”. Ubu bukaba aribwo butumwa n’ibyifuzo by’umuryango ‘Left Hand Initiative Center’ kuri uyu munso hizihizwaho umunsi wahariwe abakoresha ukuboko kw’imoso.


Uyu muryango  wa Left Hand Initiative ukorera  mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nibonye  kuva mu 2013.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana clementine 1 month ago
    Mwiriwe neza tubashimiye uruhare mugira kubana ndetse nabantu bakuru nakoresha imosonshima na let y'urwanda mukugira uruhare rukomeye rwogufasha abakoresha imoso nasabaga ko mwadushyiriraho uburyo bwo guhura na bagenzi bacu bakoresha imoso nkuko tubona harabandi byagenda bafashwa bagahura





Inyarwanda BACKGROUND