Kigali

Ezra Kwizera agiye gutanga umusogongero wa Album 5 nyuma y'imyaka 15 adataramira Abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2024 10:03
0


Umuhanzi wihariye mu ndirimbo zamenyekanye cyane, Ezra Kwizera yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo gutaramira Abanyarwanda kuko yari amaze imyaka 15 atabataramira.



Ni igitaramo azahuza no gutanga umusogongero wa Album 5 cyane cyane indirimbo ziri kuri Album ye yise "Waka Waka" mu rwego rwo gufasha abazitabira iki gitaramo kuyumva.

Yavuze ko muri iki gitaramo azakorera Camp Kigali, ku wa 16 Kanama 2024, azifashishamo abahanzi bo mu Rwanda azatangaza mu gihe kiri imbere.

Ezra Kwizera yabwiye InyaRwanda ko imyaka 15 yari ishize adataramira Abanyarwanda kubera ko yabaye hanze y'u Rwanda cyane. Ati "Ninjiye mu muziki mu 1998, kuko The Ben namenye impano ye hagati ya 2003 na 2004, asohora indirimbo mu 2007-2008."

Yavuze ko muri iriya myaka ni nabwo yamenye impano ya Tom Close, Meddy kuko yari yarashinze studio ya 'Narrow Roads' mu 2006.

Ati "Rero imyaka irenze 15 ntataramira Abanyarwanda. Ariko nitabiraga ibitaramo bya bandi. Umwaka ushize nibwo nagarutse mu Rwanda, ariko muri uyu mwaka ndateganya gukora igitaramo kigari mu Ukuboza 2024."

Uyu muhanzi yavuze ko mu byo ateganya gukoraho muri uyu mwaka, harimo gukorera Ibitaramo muri Uganda, Kenya n'ahandi agamije gushimangira urugendo rwe mu muziki.

Ati "Umuziki kuri njye wabaye nk'ubuhungiro. Hari uruhare nagize ku muziki Nyarwanda, ariko umuziki nawo wagize uruhare kuri njye. Yaba aho ngeze, n'ibyo ngezeho byose mbicyesha umuziki, rero ndashima Imana cyane."

Ezra yavuze ko kugeza ubu afite Album eshanu ataramurikira Abanyarwanda.

Yavuze ko muri iki gitaramo azatanga umusogongero wa zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri Album ye 'Waka Waka'. Ni Album avuga ko iriho indirimbo zikangurira abantu kongera kwenyegeza urumuri ruri muri we. 

Ati "Indirimbo zose ziri kuri Album ni nk'isengesho, kugirango umuriro uri muri wowe wongere wake. Ushobora kuba uri guca mu ngorane, cyangwa wishimye ariko ugasanga rya tara riri muri wowe riri kuzima. Rero abana b'abantu turibagirwa, izi ndirimbo rero ni ukwibutsa buri wese. Niwumva indirimbo zose ni ugukangurira buri wese ngo itara ryake."

Kwinjira muri iki gitaramo cya Ezra Kwizera ni ukwishyura ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe.


Ezra Kwizera yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo gutaramira Abanyarwanda nyuma y'imyaka 15 ishize


Ezra yavuze ko amaze kurangiza Album eshanu ziriho indirimbo zitandukanye


Ezra Kwizera yavuze ko muri iki gitaramo azagaragaza aba-Producer basigaye bakorera muri Narrow Road


Ezra yavuze ko imyaka 30 ishize ari mu muziki, yishimira uruhare yagize mu kuzamura abahanzi Nyarwanda


Kwizera yamenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka "Freedom" , “Anni”, “Sometimes”, “Tamba” n’izindi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND