Hakomeje kwibazwa ibanga Mashami Vincent utoza Police FC yakoresheje ngo mu mezi arindwi ashize kugira ngo abe ahaye iyi kipe ibikombe bitatu, kandi ntawakitekerezaga.
Byatangiye bitavugwaho rumwe, ubwo Police FC yahaga Mashami Vincent akazi ko kuyitoza, benshi bakabihuza n'uko yari amaze gutandukana n'ikipe y'igihugu "Amavubi", bati 'ntaho azayigeza'.
Muri uyu mwaka wa 2024, uyu mutoza byamusabye amezi arindwi gusa ngo aheshe Police FC ibikombe bitatu bitandukanye. Muri ibyo bikombe iyi kipe imaze gutwara harimo igikombe cy'Ubutwari, igikombe cy'Amahoro na FERWAFA Super Cup.
Byose byatangiye ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, Police FC yatwaraga igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Nubwo umukino utavuzweho rumwe, bitewe n'uburyuo igitego cyahaye Police igikombe cyabonetsemo, benshi bavuze ko ari igikombe kidakanganye cyane birengagiza imbaraga Police FC ifite, bavuga ko APR FC itagishyizemo imbaraga.
Ubwo Police FC yatwaraga icyo gikombe, usibye gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma, muri kimwe cya kabiri yari yagaragaje ubuhanga budasanzwe ikuramo Rayon Sports.
Nubwo Police yari imaze gutwara igikombe cy'ubutwari, byayigendekeye nabi muri Shampiyona dore ko kubona amanota atatu ku gice cya kabiri cya shampiyona byabaga biyigoye.
Benshi baketse ko ari Police FC idahozaho, gusa umutoza wungirije Bisengimana Justin yabisobanuye mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo bari bamaze gutsinda Amagaju FC. Yaragize ati: "Ntekereza ko ubivuze neza, niba warakurikiye Police FC mu mikino ibanza ukanayikurikirana mu mikino yo kwishyura ushobora kuba wabona igisubizo".
Nyuma y'igikombe cy'Ubutwari twatwariye ahangaha, twabuze abakinnyi bageze ku icyenda bose babanza mu kibuga. Ndatekereza ko ubigendeyeho ushobora kumenya impamvu ikipe ishobora gutakaza.
Burya umukinnyi ni we ukina. Iyo umaze imikino igera kuri ine utabanza mu kibuga, iyo ubonye umwanya wo kukijyamo kugira ngo uzagere ku rwego rwa wa wundi wabanzaga mu kibuga biba bigoranye, utwo ni utuntu twagiye tutubuza amanota".
Ibyo kwitwara nabi mu gice cya kabiri muri Shampiyona y'u Rwanda, Police FC irangajwe imbere na Mashami Vincent, yarabikosoye, igaruka mu gikombe cy'Amahoro ihagaze neza.
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi, Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1. Iyi kipe yahise ibona amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Ibyo gutwara igikombe cy'Ubutwari n'icy'Amahoro ntabwo byatumye bamwe mu bakurikirana umupira wo mu Rwanda batavuga ko umutoza wa Police FC Mashami Vincent adashoboye, gusa ibyo arabyumva aricecekera ariko aguma gukubita agatoki ku kandi.
Nyuma yo gutwara igikombe cy'Amahoro, Police yagiye ku isoko ry'igura n'igurisha, igura abakinnyi barimo Issah Yakubu, Ani Elijah, Ojera, Niyonkuru Pacience na Kirongizi Bazombwa.
Nubwo byaje kurangira iguze abakinnyi nka Muhozi Fred, mu myitozo yo ku itariki 18 Nyakanga, Mashami Vincent yari yabwiye itangazamakuru ko bamaze gufunga isoko ry'igura n'igurisha, bityo abakinnyi bafite akaba ari bo bazabafasha ku isoko ry'igura n'igurisha.
Icyo gihe Mashami Vincent yagize ati "Urebye niyo gahunda dufite, cyereka habaye ikidasanzwe tukaba twakongeraho undi umwe ariko muri gahunda twihaye n'abayobozi ni uko twatangirana abakinnyi 26 abandi tukazaba tureba mu mikino yo kwishyura."
Nyuma yo kugura abakinnyi yitegura umwaka w'imikino urimo na CAF Confederations Cup, Police FC yakurikijeho imikino ya Pre Season, aho yerekeje i Rubavu, yavayo ikajya gukusanya amakipe yo muri Uganda ikayatsinda.
Yaje gukina na APR umukino wa Super Cup, umukino wagombaga guhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n'icy'Amahoro. Umukino worakinwe ariko Police idahabwa amahirwe. Iminota 90 yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0 bituma hitabazwa penariti.
Police FC yinjije penariti 6 kuri 5 za APR FC, ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2024, noneho abayibazagaho mu buryo bubi batangira kuyibazaho mu buryo bwiza, bibaza ikipe izayihagarika.
Ni iki cyakozwe muri police FC iri guca amarenga yo kwiharira ibikombe byo mu Rwanda
Ubusanzwe Police FC ihora mu makipe yitwara neza ku isoko ry'igura n'igurisha, gusa umusaruro wo mu kibuga ukabura. No uri uyu mwaka w'imikino urangiye, ni ko byari bigiye kugenda ukurikije uko iyi kipe yagiye yitwara hagati muri Shampiyona.
Imwe mu mpamvu ituma amakipe atagera ku musaruro urambye, harimo no guhindaguranya abatoza, ngo ni uko batatanze umusaruro ukwiriye. Iki ni cyo Police FC iri gutsindisha amakipe manini, cyane ko yihanganiye Mashami Vincent, kugera ubwo ikipe icengerwa neza n'ibyo umutoza aba ashaka gukina.
Police FC yirinze gucika intege, iguma kugura abakinnyi bakomeye ku isoko ry'igura n'igurisha, yirengagije ko nubwo itasaruraga neza yabaga ifite abo bakinnyi bakomeye.
Kugeza ubu Police FC nyuma yo kwilwara neza, ihanzwe amaso mu guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.
Police FC ni yo iri gutanga isomo rya ruhago muri uyu mwaka mu Rwanda
Police FC yegukanye FERWAFA Super Cup
Police FC yegukanye igikombe cy'Ubutwari
Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro
Ni nde uzahagarika Police FC irangajwe imbere na Mashami Vincent?
TANGA IGITECYEREZO