RFL
Kigali

Ibya mbere byayobowe na Meddy! Ibirori bibera mu bwato byagarutse mu isura nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/08/2024 20:57
0


Dj Innox yatangaje ko agiye gukora ku nshuro ya Gatatu ibirori bisanzwe bibera mu bwato hagamijwe kwidagadura abantu bumva umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye.



Ibi birori byiswe ‘Sunset Cruise White Party’ bizaba ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2024, kandi buri wese uzabyitabira asabwa kuba yambaye imyambaro y’ibara ry’umweru.

Ni ibirori byitabirwa n’abantu bari hejuru y’imyaka 18 mu rwego rw’umutekano rw’ahantu bibera, no gufasha buri wese kwidagadura n’abo baba bajyanye.

Bigaragara ko kwinjira ku muntu umwe ari ukwishyura amadorali 60, kandi amatike yatangiye kuboneka ku rubuga www.eventbrite.com 

Dj Innox yavuze ko kuri iyi nshuro ibi birori bizabera ahitwa Naples nka hamwe mu hantu hari imigezi ifasha benshi gutemberera mu bwato.

Yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye uko ibi birori byagenze mu nshuro ebyiri zabanje ari nayo mpamvu biyemeje kongera kubitegura ku nshuro ya mbere.

Ati “Ibi birori ni ngaruka mwaka. Bwa mbere byabaye biyobowe na Meddy, ku nshuro ya kabiri biyoborwa na ba Dj batandukanye bo muri Amerika barimo abo mu Rwanda n'abo mu Burundi."

"Ni ibirori byitabirwa cyane, kuko abantu baba babikeneye kuko biba rimwe mu mwaka, kandi bikatabirwa ku rwego rwo hejuru."

Innox yavuze ko afite abafatanyabikorwa bakorana mu gutegura ibi birori, biri mu mpamvu zituma ubwitabire bw'abantu buzamuka uko bucyeye n'uko bwije.

Dj Innox yavuze ko kuri iyi nshuro nabwo bazifashisha aba Dj mu kuyobora ibi birori barimo nka Dj Fab, Dj Jimmy Tabz ndetse na Dj Naomi.

Kuri iyi nshuro bizabera ku mugezi wa ‘Songo River Queen II’ wubatse ku mugenzi wa Missisippi mu Mujyi wa Naples. Ni ubwato bufite uburebure bwa Metero 93 na metero 23 z’ubugari.

Inyandiko zivuga kuri ubu bwato zigaragaza ko bufite ubushobozi bwo gutwara toni zirenga 100. Ibi bituma bifasha abagenzi be n’abandi baba bafite imyitwaro kubutembereramo mu bihe bitandukanye n’imiryango yabo bishimira ibihe. 

Ubu bwato bwubatswe mu 1982, ndetse kuva icyo gihe ntiburatakaza umwimerere. Imibare igaragaza ko bushobora gutwara abantu barenga 350, kandi indege ishobora kubuparikaho.

Bufite ubwirinzi bugezweho bijyanye no kurinda abantu izuba ndetse n’imvura. Bunafite ibice bibiri, harimo igice cyo hasi ndetse n’igice cyo hejuru.

Ku rubuga rw’ubu bwato, bavuga ko bwakira ibihumbi by’abantu, kandi hakaberamo ibirori bitandukanye, ubukwe, inama, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, kuhatangiriza umushinga w’ubukwe, gutera ivi, kuhakorera ibirori byo gusoza amashuri ya Kaminuza n’ibindi binyuranye.

Muri ubu bwato kandi harimo aho gufatira icyo kunywa no kurya, bituma nta muntu wemerewe kwitwaza ibyo kunywa byose. Kandi nta muntu uri munsi y’imyaka 21 y’amavuko wemerewe kunywa inzoga, kandi ugura inzoga asabwa kubanza gutanga indangamuntu ye. 

Meddy yayoboye ibirori byabereye mu bwato ku nshuro ya mbere byahuje abanyarwanda n'abandi batuye muri Amerika


Dj Innox [Ubanza ibumoso] yavuze ko bateguye ibi birori ku nshuro ya gatatu bitewe n'uburyo abantu babyitabira ku bwinshi


Meddy yasabanye n'inshuti ze n'abandi bitabiriye ibi birori ku nshuro ya mbere




Abitabira ibi birori bagomba kuba bambaye imyambaro y'ibara ry'umweru



Ubwo byabaga ku nshuro ya kabiri mu 2023, ababyitabiriye basusurukijwe na ba Dj










Dj Naomi uri mu bakobwa bari kwigaragaza cyane muri iki gihe mu kuvanga imiziki azasusurutsa abazitabira ibi birori

Dj Fab ari mu bazasusurutsa abazitabira ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya Gatatu hagamijwe kwidagadura 


Ubu bwato bufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 350, kandi haberamo ibirori binyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND