Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cye cya mbere azaba ahakoreye. Avuga ko ageze kuri iyi ntera biturutse ku muhate n’ubushake yashyize mu rugendo rwe rw’umuziki mu gihe cy’imyaka itanu ishize yiteguriye iyi nganzo.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo
zirimo nka ‘Migabo’, ‘Marebe’ n’izindi yabwiye InyaRwanda ko yatumiwe muri iki
gitaramo cyiswe ‘Mpororo Culture Connect” bigizwemo uruhare n’abanyarwanda n’abandi
batuye mu Mujyi wa Kampala.
Ati “Ni igitaramo cy’abantu bo muri Kampala baturutse ‘Mpororo’
n’abanyarwanda batuye Kampala bishyize hamwe. Bantumiye muri ubwo buryo rero ku
Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 nibwo nzakora icyo gitaramo.”
Iki gitaramo kandi kizarangwa n'ibirori byo kumurika
imyambaro inyuranye yahanzwe. Kwinjira ni Miliyoni 1 y'amashilingi [357,136.51Frw]
mu myanya yiswe iya 'Gold', ibihumbi 500 y'amashilingi [178,568.25 Frw] mu
myanya yiswe iya 'Silver' n'ibihumbi 30 y'amashilingi [10,714.10 Frw] mu myanya
yiswe iya 'Bronze'.
Yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’imico inyuranye y’abatuye
Kampala, abo muri Mpororo bavugira inka n’abandi banyuranye. Avuga ko gutumirwa
kuririmbira muri Uganda, byamushimishije kandi biri mu murongo wo kwagura
urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga ataramira mu bihugu byo mu mahanga.
Ati “Navuga ko ari urugendo rukomeje rwo gutaramira
abakunzi banjye aho bari mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, nkoresheje inganzo
yanjye. Rero niteguye kuzatanga ibyishimo muri Uganda, kandi ni ku nshuro
yanjye ya mbere nzaba mpageze.”
Cyusa Ibrahim amaze iminsi mu bitaramo byo kwizihiza
intsinzi ya Perezida Paul Kagame byabereye mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Ariko kandi ku wa 26 Gashyantare 2024 yataramiye Abanyarwanda
mu gitaramo cy’Umuco “Rwanda Cultural Day in UK" cyabereye mu gihugu cy’u
Bwongereza mu Mujyi wa New Castle.
Ni igitaramo cyaranzwe no gutarama, ndetse hanatanzwe
inyigisho zibereye urubyiruko, zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ivuga ko ‘byari
ibyishimo ubwo twafunguraga ku mugaragaro umunsi w’umuco w’u Rwanda i
Newcastle’. Muri iki gitaramo kandi, bamwe mu banyarwanda bagaragaje bimwe mu
bikorwa bishamikiye ku muco bakora. Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim ataramiye mu
Bwongereza.
Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda,
akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.
Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi
“Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina
w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina
w’umunyarwandakazi.
Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo
nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album
ze zabanje.
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’
yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu
bitaramo yagiye akora byateguwe n’abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe
n’itorero rye ‘Cyusa n’Inkera’ n’ibindi.
Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero
afite imyaka 5 y’amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco
byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri
gakondo y’Abanyarwanda kugeza n’uyu munsi.
Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira ku nshuro
ya mbere mu gihugu cya Uganda
Cyusa yavuze ko yiteguye guserukira neza u Rwanda muri
iki gitaramo kizahuza Abanyarwanda n’abandi batuye mu Mujyi wa Kampala
Cyusa yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’imico
inyuranye y’abatuye Mpororo na Uganda
Iki gitaramo kizaba ku wa 18 Kanama 2024 aho kwinjira mu myanya ya ‘Gold’ ari ukwishyura arenga ibihumbi 357 Frw
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWATSINZE’ YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO