Tariki ya 11 Kanama 2024, wabaye umunsi waruse indi mu buzima bw'Abanyarwanda cyane cyane abahanzi batanu batoranyijwe baririmbye mu irahira rya Perezida Paul Kagame, warahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ni mu birori bikomeye by’urwibutso byabereye kuri
Sitade Amahoro, ahari hakoraniye abantu ibihumbi 45 bo mu bice bitandukanye by’u
Rwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Ni umuhango wari umaze igihe utegerejwe, kandi koko wafashe umunsi wose. Kuva saa kumi n’imwe z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,
ibihumbi by’abantu bari banogewe no kwihera ijisho Akarasisi k’Ingabo z’u
Rwanda na Polisi, abaperezida barenga 20 bitabiriye uyu muhango, indahiro ya
Perezida Kagame n’ibindi.
Ibyishimo byanatashye mu mitima ya benshi nyuma yo
kwihera ijisho uburyo abahanzi batanu babataramiye barimo Senderi Hit
wabimburiye abandi byanatumye ku mazina ye yongeraho izina ‘Rubimburirabahanzi’,
akurikirwa na King James, Bwiza, Ariel Wayz ndetse na Chriss Eazy.
Wabaye umuhango udasanzwe kuri aba bahanzi, kuko
bizandikwa mu mateka nk’abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame. Aba
bahanzi batoranyijwe mu bandi benshi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri
Perezida Paul Kagame.
Ni
urwibutso rudasaza kuri twe, kandi byari ubukwe kuri twe
Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit wamamaye mu
ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu, yavuze ko kuva yaririmba mu muhango
w’irahira rya Perezida Paul Kagame agendana ishimwe ku mutima, ariko kandi
anashima inzego z’igihugu zamugiriye icyizere.
Ati “Ndishimye cyane, ndashima Imana, ndishimira
icyizere igihugu cyiba cyaduhaye ngo dutaramire Abanyarwanda n’abanyamahanga
baje kwifatanya natwe Abanyarwanda.”
Yavuze ko biriya birori abigereranya n’ubukwe, kandi
ni amateka adasanzwe yanditswe mu mutima we no mu mitima y’Abanyarwanda bose
muri rusange.
Ati “Ni ubukwe, ni amateka, ni igihango, ni ubudasa,
ni ibirori byiza cyane. Ni urwibutso ku bahanzi bose baririmbye mu kwamamaza no
mu irahira rye. Nyakubahwa Perezida Kagame turamushimiye cyane.”
Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yabwiye
InyaRwanda ko ari iby’agaciro katagereranywa kuba yahawe umwanya akaririmba mu
irahira rya Perezida Kagame.
Yavuze ko kimwe ‘n’abandi banyarwanda njye n’umuryango
wanjye dukunda umusaza cyane’. Yungamo ati “Ku bw’ibyo kuba aho ari bisobanuye
ibintu bikomeye. Sindabimenyera kandi sinzigera mbimenyera bihora ari bishya.
Turamukunda.”
Ni ibintu ahuriyeho n’umuhanzikazi Bwiza wabwiye
InyaRwanda ko ari umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko kuba
amaze imyaka ibiri mu muziki agahabwa umwanya wo kuririmba mu birori byo
kwamamaza Perezida Kagame akaririmba no mu irahira rye, ni urwibutso rudasaza
kuri we.
Ati “Ndishimye cyane kuba naririmbye mu birori byo
kurahira k’Umukuru w’Igihugu. Nagiriwe amahirwe yo kumuherekeza muri ‘Campaign’
n’igihe yiyamamazaga none n’ubu natewe ishema cyane no kuba ku munsi wo
kurahira nari umwe mu bagiriwe amahirwe yo gutaramira abitabiriye ibirori.”
Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yavuze ko
kuririmba mu irahira rya Perezida Kagame byamwongereye imbaraga n’ubushake mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Yavuze ko uriya munsi udasanzwe mu buzima bwe kuko ‘urukundo
rwahuye no guhaza umutima’. Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwaka uzahora mu mateka y’umuziki
we, kuko bwari ubwa mbere atoye Umukuru w’Igihugu, bwari ubwa mbere ahuye na
Perezida Paul Kagame, ndetse bwari ubwa mbere ‘arahiye mpari’.
Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sekoma’, yavuze ko yabifashe nk’itsinzi ye kuko yagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame. Ati “Kuri njye nabifashe nk’itsinzi yanjye kuko no muri ‘Campaign’ twaragendanye hose."
Manda
nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze
Mu ijambo rye ryari mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza,
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo
kubayobora.
Yagize ati “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire
Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera
umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibihe byo kwiyamamaza kwe
n’amatora byabereye Abanyarwanda bose ibihe by’ibyishimo, kandi imibare y’abitabiraga
igaragaza ukuri kuri biriya bihe.
Ati “Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo
kwiyamamaza, kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo
birenze ibyo twiboneye n’amaso n’ibyo twanyuyemo muri icyo gihe. Ukuri
kurivugira: Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera
ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.’’
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda
rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe. Ati: “Birenze ibyo amagambo
yasobanura, ushingiye ku ho twahereye”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi manda nshya y’imyaka
itanu iri imbere “ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza
tubigereho.”
Akomeza ati “Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo
twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi
tuzabikora.”
Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024. Yatowe ku majwi 99.18%.
Senderi Hit yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu birori by'irahira rya Perezida Kagame
King James yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe
Senderi Hit yatangaje ko kuririmba mu birori by'irahira rya Perezida Kagame byabaye urwibutso rudasaza mu buzima bwe
King James ari kumwe na Senderi Hit nyuma yo gutanga ibyishimo mu irahira rya Perezida Kagame
Chriss Eazy yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki n'ubuzima
Riderman yavuze ko we n'umuryango we bakunda Kagame, kandi yishimiye kuririmba mu irahira rye
Senderi Hit ari kumwe n'umuhanzi Bwiza bahuriye ku rubyiniro mu irahira rya Perezida Kagame
Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18%
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira
icyizere cyo kubayobora
Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola
na William Ruto wa Kenya
TANGA IGITECYEREZO